Mutesi Nyirampeta Tharcissia ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Huye, yatumye benshi bemera ko nta mwuga umugore atabasha gukora.
Mu muco Nyarwanda gutwara moto byahoze ari iby’abagabo, ariko kuri ubu hari abagore batinyutse biteza imbere kubera uyu murimo, muri bo harimo na Mutesi.
Umugabo amaze kumuta, Mutesi yahisemo gushaka umwuga yakora uzamubashisha gutunga abana be babiri yamusigiye.
Yagiye gushaka akazi ko kogosha ariko abona amafaranga bamuhemba ari make cyane ku buryo atabasha kumutunga ngo yite no ku bana.
Yaje kwigira inama yo kwiga amategeko y’umuhanda abasha kubona ibyangombwa byo gutwara moto ariko abantu bakamuca integer ko atazabishobora.
Mutesi avuga ko agitangira gutwara abagenzi kuri moto bitari bimworoheye kuko abantu batabashaga kwakira uburyo umugore yakora uyu mwuga.
Avuga ko yanze gucika intege arakomeza none ubu ni umwuga umutunze.
Ati “ubu ntunze abana, bariga neza nta kibazo, nabashije kwigurira moto yanjye kandi natangiye ntwara iz’abandi.”
Asaba abandi bagore kuza mu mwuga wo gutwara moto baza kuko harimo amafaranga kandi barashoboye kimwe n’abagabo.
Bamwe mu bagenzi bategera muri gare ya Huye bavuga ko uyu mugore akora akazike neza kuko atwara abagenzi cyimwe na bandi bagabo bakora uwo mwuga.
Mugabo Emmauel na we utwara abagenzi kuri moto avuga ko Nyampeta ari umugore w’umurava kuko yabashije gukora ibyo abantu bari bazi ko ari iby’abagabo.
Mugabo agira ati”Nyampeta yaje gukora uyu mwuga tubona atabishobora kuko twumvaga abagore batagira imbaraga zo gutwara moto ariko atangiye gukora yaradutunguye kuko yabonaga bagenzi benshi bashaka kureba niba yabasha kubageza aho bagiye “.
Mugabo akomeza avuga ko hari n’abandi batinyaga kumutega bavuga ko yabagusha ariko byari imyumvire itari yo, ubu byarahindutse.
Uko iminsi ishira ni ko mu Rwanda abagore bagenda batinyuka gukora imirimo yinjiza amafaranga mbere yaharirwaga abagabo gusa.
Scovia Mutesi

















