Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Huye: Umugabo yasanzwe mu giti yapfuye

Wednesday 19 November 2025
    Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba akagari Mpare umudugudu w’Agataba hasanzwe umurambo w’umugabo witwa Gilbert Kamugisha mu giti bikekwa ko yaba yishwe akamanikwamo.

Ubwo abaturage babyuka berekeza mu mirimo yabo baje gutungurwa nuko basanze umurambo w’umugabo witwa Kamugisha Gilbert umanitse mu giti. Mubo twahasanze bacyeka ko yaba yishwe akaza kumanikwamo.

Umwe mu baturage twahasanze yagize ati ’’Nge mbona hari ababa bamwishe bakamumanikamo kuko ntabwo yaba yiyahuye ngo ntugire nicyo ubona kibikwereka”.

Undi nawe ati ’’icyo ubona gisa n’icyigaragara bimeze nkaho hari uwamwishe araza amumanikamo”.

Aho ibi byabereye twahasanze abaturage mu gahinda kenshi batubwira ko aka gace gakunze kugaragaramo ibikorwa by’urugomo ngo ariko ibi bibaye ni agahomamunwa kuko ntibyari bihasanzwe bityo bakaboneraho gusaba ko hakazwa umutekano kugira ngo ibikorwa by’urugomo ntibizakomeza gufata indi ntera ngo bigera kuri uru rwego.

Umwe ati ’’Hano urugomo rurahasanzwe ariko ibi byo ni indengakamere icyo mbona nuko hakewe gukaza umutekano wa hano I mpare”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi ku murongo wa telephone yabwiye umunyakuru wa MamaUrwagasaboTV ko umurambo wa Nyakwigenda wamaze kujyanwa mu bitaro bya CHUB kugira hakorwe isumwa nyimbitse ku cyaba cyateye uru rupfu.

Yagize ati “Nibyo koko nyakwigendera umurambo we wasanzwe mu giti, RIB na Polisi barafatanya kuri ubu akaba yajyanywe kwa muganga mu bitaro ngo hasuzumwe icyateye irupfu”. Yongeyoho ko Polis yizeza ubutabera uyu nyakwigendera.

Nyabakwigendera yari afite imyaka 26 akaba asize umuryango w’umugore n’umwana umwe, bityo abaturage bakaba basaba ko inzego zibishinzwe zasumana ubushishozi icyaba cyateye uru rupfu kugira ngo umuryango wa nyakwigendera uhabwe ubutabera.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru