Mu Mujyi wa Kigali hagiye gushyirwaho ahantu hatandukanye hazajya haba hari amagare ku buryo umuntu ukeneye kujya mu gace runaka azajya arifata akaritwara akarisiga ahantu habugenewe.
Ni gahunda Umujyi wa Kigali ufatanyijemo na Guararide mu bukangurambaga bwo gufasha abantu gukoresha uburyo bw’amagare mu ngendo zabo mu Mujyi , nka bumwe mu buryo bw’ubwikorezi bugamije kurengera ibidukikije kandi bugateza imbere imibereho myiza y’ababukoresha.
Byumvikane ko serivisi yo gutizwa iryo gare itazakorwa nta giciro gitanzwe kuko n’ubusanzwe kuva ahantu hamwe ujya ahandi uteze ikinyabiziga bisaba ikiguzi runaka gituma iyo serivisi ikomeza gukorwa igatezwa imbere.
Gusa Umujyi wa Kigali watangaje ko aharimo gushyirwa ibyo byuma hazaba hashobora kuboneka nibura amagare atanu (5). Ayo magare azakoreshwa ku buntu mu gihe cy’amezi 3 ya mbere kandi nyuma y’icyo gihe na bwo igiciro kizaba cyoroheje.
Iki ni icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga wo gusaranganya ubwikorezi bukoreshejwe amagare kandi imihanda izakoreshwamo ubu bwoko bw’ubwikorezi izagenda yongerwa aho bishoboka hose mu turere twose tw’Umujyi.
Iyi parikingi iherereye imbere y’ibiro by’Umujyi wa Kigali
Ku ikubitiro iyi gahunda ikaba igiye guhera ku muhanda uva mu Mujyi werekeza Kisimenti i Remera.
Iyi ni inkuru yakiriwe neza mu matwi ya mabwe, kuko nk’uwiyita Eric Shaba kuri Twitter yavuze ko byari bikenewe cyane.
Yagize ati "Iyi gahunda ni sawa cyane! Gusa buriya umujyi wacu ukuntu wuje imisozi, aho umuntu ntiyajya agera aho agiye yatutubikanye? Reka nizere ko wenda harimo ka moteri gasunika buke buke cyane cyane ugeze ahazamuka! Naho ubundi hehe n’ibyuka bihumanya ikirere!"
Muri gahunda y’umujyi wa Kigali, nk’umugi w’icyerekezo, harimo ko ugoba kuba umugi urimo ibinyabiziga bitanduza ibyuka bihumanya ikirere. Muri iyi gahunda hari kongerwa ku bwinshi moto zikoresha amashanyarazi zitwara abagenzi kimwe n’imodoka.
Hashyizweho kandi n’agace kazwi nka Car Free zone mu Mujyi rwagati karanyurwamo n’ibinyabiziga bituma abantu bagenda n’amaguru bikagabanya ibyuka bihumanya mu mugi.
Hari kandi gahunda yiswe Car Free Day, ikaba iminsi nibura ibiri mu kwezi aho imihanda imwe n’imwe ibinyabiziga bikumirwa mu masaha y’igitondo ahubwo abantu bakayinyuramo bakora siporo n’amaguru cyangwa bagenda ku magare ya siporo.


















