Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

I Paris hatangiye icyiciro cya Mbere cyo guhata ibibazo Bucyibaruta

Tuesday 5 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Urukiko rwa Rubanda, i Paris mu Bufaransa rwatangiye ikiciro cya Mbere cyo Kuri uyu wa mbere cyo guhata ibibazo Umunywarwanda Laurent Bucyibaruta ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu majyepfo y’u Rwanda, mbere n’igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, ashinjwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu.

Ni nyuma yuko uru rukiko rwa Rubanda rumaze iminsi rusoje ikindi cyiciro kumva abatangabuhamya bagera ku 110 muri urwo rubanza.

Abanyamakuru bo mu Rwanda barukurikirana i Paris mu Bufaransa bavuze ko muri iki gitondo Perezida w’urukiko yatangiye abaza Bucyibaruta niba yemera ko za bariyeri zashyizweho hirya no hino mu Gikongoro zabuzaga Abatutsi kuba bahungira ahandi maze Bucyibaruta asubiza ko icyo barebaga cyane kuri bariyeri ari ibyitso bya FPR Inkotanyi byashoboraga kwinjira.

Perezida w’Urukiko yahise amubaza niba yemera ko Abatutsi bacaga kuri bariyeri bafatwaga bagahita bicwa, undi ati ‘byarashobokaga ariko icyo bariyeri zari zigamije mbere na mbere kwari ugukumira Inkotanyi zashoboraga kwinjira.

Kuri iyi ngingo Perezida w’Urukiko yakomeje amubaza niba yari azi neza ko kuri za bariyeri bahicira Abatutsi, Bucyibaruta nawe ati ‘mbere bigitangira sinari mbizi, nabimenye nyuma’.

Perezida w’urukiko yongeye kandi kumubaz aicyo yakoze nyuma yo kumenya ko bariyeri zari ikibazo ku Batutsi maze undi asubiza agira ati ‘njyewe sinashoboraga gukuraho za bariyeri zashyizweho na Minisiteri y’ingabo kubera ko atri njye wari wazanye icyo gitekerezo.’

Bucyibaruta kandi yabajijwe no cyemezo cyafashwe cyo guhiriza hamwe Abatutsi ibihumbi n’ibihumbi ku ishuri ry’imyuga rya Murambi ahaje kwicirwa abarenga ibihumbi 40 ku itariki 21 Mata 1994. Perezida w’urukiko ati wemera ko guhuriza hamwe Abatutsi benshi byari ukorohereza Abashaka kubica kubiciro rimwe.

Bucyibaruta nawe ati ‘uko twakoze icyo gihe niko mu bindi bihugu bikorwa, ati ni ko bigenda, na hano mu Bufaransa iyo habaye ikibazo gikomeye bashyira abantu hamwe kugira ngo babafashe kubafashiriza hamwe, ntabwo rero twari tugamije kubica.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru Urukiko ruracyakomeje kumuhata ibibazo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru