Nyuma yuko hatangajwe ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, azamuye mu Ntera abasirikare bakuru batandukanye, mu bazamuwe mu Ntera harimo n’abagore barindwi bageze ku ipeti rya Colonel.
Abahawe iri peti ni:
Col Betty Dukuze: usanzwe ukora muri Minisiteri y’ingabo,
Col Belina Kayirangwa: ukora mu Biro bikuru by’ingabo z’u Rwanda,
Col Séraphine Nyirasafari: ukora muri Minisiteri y’ingabo, MINADEF,
Col Marie Claire Muragijimana: ukora mu ishami ry’ingabo z’u Rwanda rishinzwe ibikorwa remezo( Engineering Brigade),
Col Lydia D. Bagwaneza: ukora mu ngabo zirinda Umukuru w’igihugu, GP,
Col Lausanne N. Ingabire: ukora mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Musanze
Col Stella Uwineza: wo mu ngabo zirwanira mu kirere, Air force.



















