By Imfurayabo Pierre Romeo
Umukobwa witwa Anna Khramtsova uri mu barinzi bakuru ba Perezida Vladmir Putin niwe watowe nk’umukobwa mwiza kurusha abandi bose bari mu gisirikare cy’Uburusiya.
Uyu mukobwa uri mu barinzi bakuru ba Vladmir Putin yatowe na benshi ko ari we mukobwa ufite uburanga bwinshi kurusha abandi bose bari mu gisirikare cy’Uburusiya kiri mu bikomeye ku isi.
Uyu mukobwa w’imyaka 31, yavuze ko yifuza kuba mwiza nk’imbunda ye akoresha mu kurinda umukuru w’igihugu cy’Uburusiya Putin.
Anna yavuze ko adakunda ivangura rishingiye ku gitsina ndetse ngo yafashe umwanzuro wo kwinjira mu marushanwa y’ubwiza kubera bagenzi be babimusabye.
Uyu mukobwa yatowe nk’umukobwa mwiza w’umusirikare mu irushanwa yari ahanganyemo n’abagera ku bihumbi 60.
Uyu mukobwa witwa Anna Khramtsova yavukiye mu muryango w’abasirikare kuko se yamaze imyaka 30 akorera igisirikare ndetse n’igipolisi cy’Uburusiya mu gihe na nyina ari umusirikare.
Amafoto yose y’abakobwa b’abasirikare bahatanye muri aya marushanwa y’ubwiza, azasohoka muri kalendari y’ingabo z’Uburusiya y’umwaka utaha.

















