Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

ISRAEL YASHINJWE GUSHAKA KWICA PEREZIDA WA IRAN

Monday 14 July 2025
    Yasomwe na

Amakuru atangazwa na Televiziyo Hebrew 12 aremeza ko ingabo za Israel zagabye ibitero ku nyubako iherereye mu burengerazuba bwa Tehran, umurwa mukuru wa Iran, mu gihe habaga inama y’abayobozi bakuru ba Iran barimo na perezida Pezeshkian.

Ibiro ntaramakuru by’abanyairan Fars News byatangaje ko ibyo bitero byahise bifunga inzira zose zisohoka muri iyi nyubako; gusa abayobozi batandukanye babashije gusohoka banyuze mu nzira zikoreshwa mu bihe by’amage.


Perezida wa Iran Pezeskhian yatangaje ko Israel yagerageje kumwica.

Iki kinyamakuru cyahamije ko perezida Pezean n’abandi bategetsi bakuru ba Iran bakomeretse byoroheje ku maguru cyo kimwe n’abandi bayobozi bari mu nama igihe Israel yagabaga ibitero kw’italiki ya 16 Kamena.

Ibi bitero byakozwe mu gihe iyi nama yarimo perezida wa Iran, umuyobozi w’inteko ishinga Amategeko ndetse n’umucamanza mukuru w’icyo gihugu, ubwo bari mu nyubako yo hasi (Basement).

Amakuru avuga ko ingabo za Israel zarashe ibisasu bisaga icyenda kuri iyo nyubako bigafunga ubwinjiriro bwose bw’iyo nyubako n’inzira z’umwuka zose, hakanabaho uburyo bwo gusenya insinga z’amashanyarazi.

Fars News ihamya ko Perezida Pezeshkian n’abandi bayobozi bakomeretse barimo basohoka bahunga mu nzira zagenewe ibihe bidasanzwe mu gihe cy’ibitero nkibyo.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Tucker Carlson; Perezida Pezeshkian yagize ati "Barageregeje ariko byarabananiye... ni inshingano z’Imana kumenya igihe umuntu azapfira ntawundi ubigena."


Indege za B2- Bomber nizo zakoreshejwe na USA mu kurasa muri Iran.

Yashimangiye ko Ubutasi bwa Iran bwamenye amakuru ko icyo gitero cyagizwemo uruhare na Israel yonyine ko nta ruhare rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rurimo muri icyo gitero, anashimangira ko Israel yakoze ibyaha by’intambara ubwo yicaga abajenerali bo muri Iran.

At "bari iwabo mu rugo ntibari mu kazi gasanzwe, ibi ni ibyaha by’intambara ugendeye ku mategeko mpuzamahanga; bari iwabo bari kumwe n’imiryango yabo n’abana babo bicwa batari ku kazi." .


Amerika yarashe ibice bitatu byatunganyirizwagamo Ubutare bwa Nuclear muri Iran.

Intambara hagati ya Israel na Iran yamaze iminsi igera kuri 13, aho buri ruhande rwohereje ibisasu bya Missiles ahantu h’ingenzi kuri buri gihugu ndetse na Leta zunze ubumwe z’amerika ziza kwinjira muri iyo ntambara zirasa mu bice bitatu byatunganyirizwagamo ubutare bwa Uranium.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru