Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ibigo Nderabuzima byemerewe gusezerera uwakize COVID-19

Sunday 27 December 2020
    Yasomwe na

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatangaje ko cyavugruye uburyo bwo gusezerera abarwayi ba COVID19 bitabwaho bari mu ngo, uburyo busanzwe buzwi nka “HomeBased Care”, ubu umurwayi azajya ajya kwipimishiriza ku kigo Nderabuzima kimwegereye asubire mu buzima busanzwe nibasanga atakirwaye.

HomeBased Care ni uburyo u rwanda rwashyizeho mu kurushaho kwita ku mubare munini w’abagaragaweho n’icyorezo cya COVID-19, bushyirwamo abarwayi batarembye bagakurikiranwa bari mu ngo zabo.

Itangazazo rimaze gushyira ahagaragara n’Ikigo cy’Ubuzima RBC, kuri uyu mugoroba wa tariki ya 27 Ukuboza 2020, rivuga ko ubu abarwayi ba COVID-19 batagaragaza ibimenyetso cyangwa bagaragaza ibimenyetso bidakabije bazajya bishyira mu kato k’iminsi 14 nyuma bajye kwa muganga kwisuzumisha bafatirwe ikizamini hakoreshejwe uburyo bwimbitse bwitwa PCR cyangwa uburyo bwihuse bwa Antigen Rapid Test hanyuma igisubizo nikigaragaza ko batakirwaye (negative) bahite basezererwa bakomeze ubuzima busanzwe.

Ibi bitandukanye n’uburyo bwari bumenyerewe aho abaganga bajyaga gupimira umurwayi mu rugo hirindwa ko yasohoka akagenda yanduza abo bahuye.

RBC yasobanuye ko inyigo zishingiye ku bumenyi (science) ndetse n’ibyatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’Ikigo CDC cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zagaragaje ko umurwayi umaze iminsi icumi atagaragaza ibimenyetso aba afite ibyago bike byo kwanduza abandi bityo akaba ashobora kujya kwisuzumisha bitabaye ngombwa ko abaganga bamusanga iwe mu rugo ahubwo bo bakazajya bijyana kwa muganga.

Abahuye n’abarwayi bo bakazajya bahita bajya kwisuzumisha kwa muganga bakibimenya bitabaye ngombwa ko bategereza iminsi 14.

RBC ivuga kandi ko iyi umuntu yari amaze imini arwaye COVID-19 bityo akaba ashaka kumemya niba yarakize, icyo gihe Serivisi yo kwipimisha ari ubuntu.

Kugeza ubu mu Rwanda Ibigo Nderabuzima ndetse n’ibitaro by’uturere bishobora gupima ko umuntu afite icyorezo cya COVID-19, amavuriro amwe n’amwe yigenga nayo arapima cyakora akishyuza igiciro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru