Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ibihano bingana ku bazunguzayi n’abakiriya babo

Thursday 11 January 2024
    Yasomwe na

Mu rugamba rwo guca abakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’Abazunguzayi, Umujyi wa Kigali watangaje ko ubu noneho hagiye kujya hahanwa ugurira abazunguzayi kimwe nkaho.

Amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, avuga ko umuzunguzayi n’umukiriya we iyo bafashwe, buri muntu acibwa ihazabu y’ibihumbi 10Frw, hanyuma uwahaye umuzunguzayi iseta cyangwa se aho gukorera hatemewe agahanishwa ihazabu y’ibihumbi 100Frw.

Ibyo ngo byatewe nuko basanzwe hari abazunguzayi badashaka kujya mu masoko bubakiwe, hamwe n’abacuruzi baha abazunguzayi igishoro (bita amadevize) cyangwa ibicuruzwa bajyana kuzunguza.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imishinga y’inzego z’ibanze (LODA), bavuga ko kugeza ubu nta rwitwazo abazunguzayi bafite, kuko barimo kubakirwa amasoko no guhabwa igishoro.

Umwe mu bakora ubuzunguzayi, Habinshuti Jean Damascène utuye mu Nzove, asobanura uburyo kujya mu isoko bitamworohera.

Avuga ko abyuka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo akaza mu Mujyi gucuruza umukandara umwe n’isaha imwe, byombi abirangura amafaranga ibihumbi bitatu (isaha irangurwa 2,000Frw, umukandara ukarangurwa amafaranga 1,000Frw).

Buri gicuruzwa Habinshuti arashaka kucyungukaho amafaranga nibura 500Frw, ariko akaba ngo ashobora kurangura inshuro eshanu ku munsi, bituma atemera kujya kwirirwa mu isoko.

Habinshuti agira ati: "Bushobora kwira ndanguye nka gatanu, ubwo urumva amafaranga 2,500Frw araboneka. Urumva Imana yaguha abana ukabura ibyo kubatunga! Mfite umudamu n’abana batatu".

Undi umunyamakuru yise Uwineza Joselyne ucururiza amavuta yo kwisiga mu nyubako ya Downtown i Kigali, avuga ko hari abacuruzi banini baha abazunguzayi ibintu bakajya kubacururiza, kuko ngo baba babona aho bakorera nta bakiriya benshi babagana.

Uwineza agira ati "Abazunguzayi bari mu muhanda bose si ko baba bafite icyo gishoro pe, kuba njye ntabasha kwirirwa niruka kuri ririya zuba, sinjye mu muhanda, ariko kuko we (umuzunguzayi) abifitemo uburambe aragenda umucuruzi akamuha imari y’amafaranga nk’ibihumbi 30 cyangwa 40.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Martine Urujeni, avuga ko hari amasoko arenga 28 ubu yubakiwe abazunguzayi bagera kuri 3,900 kandi hari n’andi bakomeje kubakwa.

Urujeni agira ati "Mu rwego rwo guca ingeso mbi nk’izo, noneho tujye mu bihano, hari abatanga ibyo bita amadevize cyangwa imari, ugasanga ubuzunguzayi buraterwa n’abanyamaduka nk’aba cyangwa se ababatiza amaseta."

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo LODA, Claudine Nyinawagaga, avuga ko abazunguzayi bose basanzwe bacuruza, batangiye guhabwa igishoro cy’amafaranga guhera ku bihumbi 100, bakazayishyura bongeyeho 2% ku mwaka, ndetse bakaba bazishyurirwa ibisabwa byose mu gihe batararenza umwaka umwe bahawe iseta.

Akanyamuneza kari kose ku bakoraga ubuzunguzayi ubwo bashyirwaga mu isoko bagahabwa n’igishoro cya 100.000frw kuri buri umwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru