Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more
  • 23 June » BARINDWI BICIWE I KYIV MU GITERO GISHYA CY’UBURUSIYA BWAGABYE KURI UKRAINE. – read more

ABANTU 81 BARAYE BAGUYE MU BITERO ISRAEL YAGABYE MURI GAZA

Tuesday 27 May 2025
    Yasomwe na

Amakuru dukesha ikinyamakuru Al Jazeera avuga ko nibura abantu 81 baguye mu bitero bya Isiraheli yagabye hirya no hino muri Gaza kuva ku wa mbere, harimo 53 baguye mu mujyi wa Gaza.

Amakuru ariho avuga ko uyu mutwe wa Palesitine wemeye icyifuzo cyo guhagarika intambara iri muri Gaza.

Umuvugizi w’umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi avuga ko abantu babayeho nabi muri Gaza, ni mu gihe ibitaro byabuze ibikoresho byo kwa muganga byo kuvura abarwayi, bamwe bagize imvune ziteye ubwoba, ibi biterwa n’uko Isiraheli yatumye imfashanyo zinjiraga muri Gaza zihagarara, ahubwo ikagaba ibitero mu bice bitandukanye.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza ivuga ko intambara ya Isiraheli kuri Gaza yahitanye nibura Abanyapalestine bagera ku bihumbi 53,977 ikomeretsa abagera ku bihumbi 122.966.

Naho ibiro bya Leta bishinzwe itangazamakuru bivuga ko abapfuye bagera ku bihumbi 61.700, bavuga ko abantu ibihumbi baburiwe irengero bikekwa ko nabo bapfuye.

Abantu bagera ku gihumbi 1.139 biciwe muri Isiraheli mu bitero byayobowe na Hamas byo ku ya 7 Ukwakira 2023, abasaga 200 bajyanwa ari imbohe.

Valens Nzabonimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru