Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Sri Lanka na Indonesia byohereje ingabo muri Asia mu bikorwa byo gutabara nyuma y’imyuzure imaze guhitana hafi abantu 1,000

Monday 1 December 2025
    Yasomwe na

Ibihugu bya Sri Lanka na Indonesia byohereje ingabo kuri uyu wa Mbere mu gufasha abahuye n’ibyago byatewe n’imyuzure ikomeye yibasiye ibice bine by’Asia, ikaba imaze guhitana hafi abantu 1,000. Imvura idasanzwe yaguye mu cyumweru gishize yibasiye igihugu cya Sri Lanka cyose, ndetse n’uturere twa Sumatra muri Indonesia, Thailand y’Amajyepfo ndetse na Malaysia y’Amajyaruguru.


Imyuzure yibasiye Asia imaze guhitana abarenga 1000.

Perezida wa Indonesia, Prabowo Subianto, wageze mu majyaruguru ya Sumatra kuri uyu wa Mbere, yavuze ko “ibikorwa bya mbere ari ugutanga ubutabazi bwihutirwa.” Yavuze ko hari uduce twarengewe n’amazi, ariko ko “bazagerageza kubageraho,” bifashishije indege za kajugujugu n’izindi ndege z’ubutabazi.

Prabowo arashinjwa kudashyira imbaraga mu bikorwa by’ubutabazi no kwita kubahuye n’ibiza bimaze guhitana abantu barenga 442, abandi benshi bakaba baraburiwe irengero. Ni icyago gikomeye kurusha ibindi Indonesia yaherukaga guhura na byo kuva mu 2018, ubwo tsunami n’umutingito byahitanye abarenze 2,000 muri Sulawesi. Leta yo yohereje amato atatu ya gisirikare n’amato abiri yabaganga mu duce twibasiwe cyane.

Mu gace ka Sungai Nyalo mu burengerazuba bwa Sumatra, amazi yaragabanutse ariko amazu, imodoka n’imyaka byose byari byarengewe .
Mu Sri Lanka, leta yasabye inkunga mpuzamahanga, inakoresha kajugujugu za gisirikare mu kugera ku bantu bakiri mu manegeka. Kugeza ku Cyumweru, abantu 334 ni bo bari bamaze kumenyekana ko bapfuye, abandi benshi baracyashakishwa.

Perezida Anura Kumara Dissanayake, wemeje ko igihugu kiri mu bihe by’amage, yavuze ko ibyangiritse ari byinshi cyane cyane mu ntara zo hagati z’igihugu. Yatangaje ko iki ari cyo kiza gikomeye kurusha ibindi igihugu cyahuye na byo, ndetse ko barangajwe imbere no kureba uburyo hasanwa ibyangiritse .

Iyi myuzure ni yo yangije byinshi muri Sri Lanka ugereranyije na tsunami yo mu 2004 yahitanye abantu basaga 31,000.

Honore Ishimwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru