Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Iburengerazuba: Hari umugezi uraza abaturage ku gasozi

Thursday 24 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Iburengerazuba baravuga ko bahangayikishijwe n’umugezi wa Bihongore ubaraza mu gasozi bitewe n’ikiraro cyasenyutse.

Ni umugezi uhuza imirenge ibiri, uwa Nyabirasi na Kanama ihuza uturere twa Rutsiro na Rubavu.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu mirenge ya Nyabirasi na Kanama bavuga ko bakiri mu bwigunge kubera kutagira ikiraro kibafasha kwambuka umugezi wa Bihongore.

Umwe muri aba baturage yagize ati: "Turahangayitse, iyo uyu mugezi wuzuye turara hakurya twataha abagabo bacu bakadutuka ngo twaraye he, murabona ko twasigaye inyuma mu majyambere. Bamwe amazi ajya abajyana, batwubakiye ikiraro twaca umubiri no guhora tujabata uyu mugezi wa Bihongore."

Undi witwa Mukashyaka yagize ati: "Abayobozi barabizi nabo bajya babaheka kugira ngo bambuke bajye hakurya, ubu kubera imvura iri hafi kugwa tuzahangayika cyane, hari umuntu ujabura umucanga hano yigeze gushaka kubaka ikiraro Abayobozi baramuhagarika, mutubwirire abakuru baduhe ikiraro."

Aba baturage bakomeza bagira bati: "Twarumiwe reba bariya basaza uburyo babaza guhina amapantalo, amagare yikoreye imyaka nayo aheramo, mbese iyo waje utambaye bote kwambuka biba bigoye cyane. Mudutumikire ku mubyeyi wacu Paul Kagame muti Abayobozi bato ntabwo bashyize mu bikorwa ibyo wabatumye."

Aba baturage bakomeza bavuga kuba badafite ikiraro bikomeza kubagiraho ingaruka zo kudahahirana hagati y’utu turere twombi ndetse bakomeza basaba umukuru w’Igihugu ko yabafasha akabubakira ikiraro bajya bambukiraho batagombye gukuramo inkweto igihe bagiye kwambuka.

Twifuje kumenya impamvu aba baturage batagira ikiraro maze duhamagara umuyobozi w’Akarere ka Rubavu na Rutsiro ntibabasha kwitaba telefone ndetse twagerageje na Guverineri w’intara y’iburengerazuba Bwana Habitegeko Francois ntiyabasha gufata telefone y’umunyamakuru inshuro zose twamuhamagaye, yewe n’ubutumwa bugufi twamwohereje ntiyigeze abusubiza.

Iyo ugeze kuri uyu mugezi usanga hari imodoka nyinshi zirimo kwambuka zikoreye umusenyi ziwukuye mu karere ka Rutsiro ndetse hari n’izindi ziba zambuka mu mazi ngo kubera kubura ubundi buryo babigenza bemera kunyuzamo imodoka.

Abaturage iyo bagiye kwambuka umugezi babanza kubaheka gusa bamwe babwiye umunyamakuru ko hari igihe iyo uyu mugezi wuzuye cyane bajya gucumbika mu baturanyi bitewe no kubura uburyo bambuka uyu mugezi uhura na Sebeya, akaba ariho bahera basaba ko bakubakirwa ikiraro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru