Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ibyo bababeshya ngo ababyeyi ko kuboneza urubyaro bituma abagabo bata abagore atari byo-Dr Diane Gashumba

Wednesday 16 May 2018
    Yasomwe na

Ngo iki kibazo ntikizakemuka igihe abaturage bataboneje imbyaro,
Ngo kubona inkono utekamo ufite abana 8 ngo ntibishoboka,
*Abanyamadini bashuka abaturage ngo babyare buzure isi, batunzwe urutoki.
*Mu cyumweru cy’ubukangurambaga ku buzima bazakingira abana, bafashe abagore kuboneza imbyaro…

Rubavu – Kuri uyu wa mbere Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance ari kumwe n’uw’Ubuzima Dr Diane Gashumba, basabye abatuye Rubavu kuboneza urubyaro bakirinda abababwira ngo nibabyare bororoke bagwire isi.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko biteye isoni kuba u Rwanda rwakoze byinshi mu kugabanya imfu z’abagore n’abana, ariko ruri mu myanya y’imbere ku isi mu bihugu bifite ikibazo k’imirire.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba asanga kuboneza urubyaro ari cyo kizaca ikibazo k’imirire mibi.

Kuri uyu munsi hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu Rwanda ngo niyo mpamvu Minisiteri zombi zafatanyije kuri uyu munsi mu gutangiza ibikorwa, byabanjirje umunsi mukuru mpuzamhanga w’umuryango wizihizwa tariki 15 Gicurasi.

Aba bayobozi basuye Poste de sante ya Nyamyumba iri mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, banagaburira abana indyo yuzuye, nyuma bataha akarima k’igikoni mu rwego rwo gukangurira abaturage kutwubaka ndetse, mu rwego rw’isuku batashye ubwiherero bwubakiwe umukecuru mu murenge wa Rugerero.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance yavuze ko ibibazo bikiri mu muryango birimo ik’imirire mibi, kugwingira, isuku nke, kutaboneza imbyaro n’ibindi, ngo by’umwihariko i Rubavu kugwingira biri kuri 46%.

Ati “Ikiza mbibonamo ni uko mwatangiye kubyumva, n’ingamba zo kubikemura zirahari.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, we yavuze ko iki cyumweru atari icy’amagambo, hazabamo gukungira abana bose bakeneye inkingo, kandi ngo bazafasha ababyeyi bose babikeneye kubona serivisi zo kuboneza imbyaro.

Minisitiri Dr Gashumba yavuze ko hari abayobya abaturage bababuza kuboneza urubyaro.

Ati “Murabizi ko kubyara abana benshi bishobora gutuma umugore atakaza ubuzima? Murabizi ko iyo umugore abyara abana benshi ageraho akananirwa ntabashe gukorera urugo, akaba igisenzegeri?”

Dr Diane Gashumba avuze ko ibyo babeshya ababyeyi ko kuboneza urubyaro bituma abagabo bata abagore atari byo.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko uzakomeza gushuka umuturage ngo nakomeze abyare, ngo azamusubize ngo “uzamfasha no kubarera?”

Muri iki cyumweru hazatangwa ibinini by’inzoka ku bana, kandi bazasura ingo bagenzura isuku no kureba ko abantu baryama mu nzitiramubu.

Yasabye abatuye Rubavu kwita ku isuku, abaturage ba Rubavu barwanye imvugo ivuga ko ari Akarere kabamo umwanda.

U Rwanda nk’uko Minisitiri Gashumba abivuga ruri mu bihugu bya mbere byagabanyije imfu z’abana n’ababyeyi,91% by’abagore babyarira kwa muganga, abana 93% barakingirwa ariko ikibabaje ni uko hari umubare munini w’abana bagwingira.

Ati “Biteye isoni kumva turi mu bihugu bya mbere bifite ikibazo k’imirire mibi, kandi twese duhagurutse ibyari amagambo tukabishyira mu bikorwa mu mudugudu, abajyanama b’ubuzima bagafatanya n’inama y’igihugu y’Abagore, n’iy’Urubyiruko n’abashinze umutekano, niduhaguruka kino kibazo kizakemuka.”

Yongeyeho ko kubona inkono utekemo ugaburira umuryango w’abana umunani bigoye, niyo mpamvu ikibazo kimirire mibi gisaba ko abantu baboneza urubyaro.

Ati “Ntibishoboka kubona inkono y’abana umunani. Ntabwo bishoboka. Kandi abo bana bagomba no kujya mu ishuri, bakagira mutuelle, ukanateganya icyo bazaba ejo…ariko ufite abana umunani ntabwo bishoboka.”

Yababwiye ko bakwiye kwitabira gushyiraho ahantu ho kuganirira no gusiga abana babo, igihe bahugutse bakaganiriza urubyiruko ku bibazo by’imyororokere n’ibindi byugarije umuryango.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru