Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

“Ibyo twagezeho tubikesha imiyoborere myiza y’Umuryango FPR –Inkotanyi”

Monday 23 April 2018
    Yasomwe na

Mu gihe Umuryango FPR Inkotanyi wizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze ushinzwe, abanyamuryango bawo bishimira ko ibyo bagezeho babikesha imiyoborere myiza.

Uwamahoro Mary ni umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, akora umurimo wo kuboha uduseke n’indi mitako. Atuye mu murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamabuye.

Avuga ko ibyo yagezeho abikesha Umuryango FPR Inkotanyi, kuko mu myaka 23 amaze azi uyu muryango, byamuhaye ishusho yo kubaho neza, kuko FPR yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, itanga ituze ku banyarwanda bose batitaye aho bakomoka.

Uwamahoro avuga ko ubu ari umucuruzi utunze urugo rwe kubera imiyoborere myiza, kuko yafashijwe kwiga umwuga wo kuboha agaseke agatinyuka agakora.

Yagize ati “Ubu ntunze urugo rwanjye n’abana banjye. Ndi umupfakazi ariko abana umugabo yansigiye ntibandagaye, kuko nize gukora nkaba mboha agaseke n’imitako itandukanye. Ibyo rero mbikesha imiyoborere myiza ya FPR Inkotanyi, kuko abagore baduhaye uburyo bwo gukora.

“Iyo biba nka cyera mba narapfakaye nkasubira iwacu n’abana, nkanjya guhabwa inzu y’uburushyi, ariko ibyo byose Perezida wacu Paul Kagame yarabiturinze. Ndabimushimira, ni nayo mpamvu dukorana umurava kuko dufite udushyigikiye. Ntitwatesha agaciro uwakadushubije tuzakomeza dutere imbere akomeze arambe azabirebe.”

Uwamahoro akomeza avuga ko kuboha bimwijiriza amafaranga menshi kuko atari mu bo igihugu cyishyurira ubwisungane mu kwivuza cyangwa amashuri y’abana be, kuko byose abyiyishyurira.

Asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kwizihiza iyi sabukuru yimyaka 30 biga gukora, kuko nibwo intego z’umuryango ziba zigezweho, cyane cyane abagore bakwiye guhaguruka bagakora bakabyaza amahirwe bahawe, bagafasha imiryango yabo gutera imbere, kuko abagore ari mutima w’urugo dbakwiye no kuba umutima w’igihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru