Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Ibyo wamenya kuri kandida depite Dr Jeannette BAYISENGE mu kiciro cy’abagore

Monday 13 August 2018
    Yasomwe na

Dr Jeannette BAYISENGE ni umwarimu mukuru akaba n’umuyobozi wa gateganyo w’ikigo cy’amasomo ajyanye n’uburinganire muri Kaminuza y’u Rwanda ishuri ry’ ubugeni n’ubumenyi rusange.

Afite impamyabushobozi y’ikirenga mu bikorwa rusange byibanda ku buringanire n’uburenganzira k’ubutaka yakuye muri kaminuza ya Gothenburg mu gihugu cya Sweden akaba kandi afite Impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Ewha Woman’s University in Seoul-muri Koreya y’Epfo mu byerekeye Iterambere cyane cyane iryibanda ku bari n’abategarugori hiyongera ho kandi Impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu mu bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage yavanye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2004 yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda aho yagiye akora ubushakashatsi mu bice bice bimwe na bimwe by’ibanda ku Iterambere n’Uburinganire harimo Uburenganzira ku butaka,imibereho ndetse n’uburenganzira k’ubutaka by’urubyiruko,amakimbirane ashingiye kukutagira uburenganzira bungana ku mutungo hagati y’umwana w’umuhungu n’umukobwa,Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi makimbirane abishamikiye ho.

Usibye ibyo kandi Bayisenge yagiye akora imirimo itandukanye harimo kuba Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’abagore ,umuyobozi w’Inama y’akarere ka Gasabo,Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi akaba n’umwe mu bagize komite ngenzuzi muri LODA hamwe no kuba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi mu kigo cy’igihugu cy’Indangamuntu NIDA.

Dr Jeannette BAYISENGE n’umwe mubagore bemerewe kwiyamaza kumwanya wa b’abadepite, akazaba ahariye abagore.

Icyiro cy’abagore cyizatangira kwiyamamaza 20/Kanama 2018.
Umunsi wo gutora ikicyiro cyihariye cyo gutora abagore azaba 4/Nzeri 2018 n’urubyiruko ,mugihe amatora rusange azaba 3Nzeri 2018 naho abanyarwanda baba mumahanga n’abafite ubumuga azaba 2/Nzeri 2018.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru