Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ikibazo kijyanye cy’amarerero y’inshuke cyagarutsweho mu nama y’Igihugu y’umushyikirano yateranye ku nshuro ya 18 aho abaturage bahamya ko ibigo mbonezamikurire bikiri bike ugereranyije n’abana bakigaragara hirya no hino mu gihugu bari mu mirire mibi.
Bamwe mu baturage batanze ibitekerezo bari bakurikiranye iyi nama bagaragaje akamaro k’amarerero ndetse bavuga ko akiri make basaba ko yakongerwa.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Madamu Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko iki kibazo bakomeje kugishakira umuti aho yijeje Abanyarwanda ko bakomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo amarerero yiyongere mu gihugu hose.
Ati: "Burya iyo umwana yagiye muri ariya marerero akirirwa yikinira gusa bigaragara ko hari ikintu bikangura ku bwonko bww, ubu rero imbaraga zirimo gushyirwamo ni ukongerera ubumenyi abantu bayakoramo, ariko kandi tunareba uburyo twagenda tuva mu ngo z’abaturage kuko byagiye bigaragara ko amarerero akorera mu ngo hagiye habamo imbogamizi, nk’abana bafite ubumuga ugasanga babuze ubwiherero kuko umuturage atabwubatse, turakorana ku buryo yongerwa."
Minisitiri Prof.Bayisenge akomeza avuga ko hari amafaranga make yabonetse ndetse ngo bavuganye na minisiteri y’uburezi uko bakubaka amarerero ahagije.
Ati: "Nk’uko twagize amahirwe hakubakwa ibyumba by’amashuri ibihumbi 20 mu gihe gito, tuzubaka andi marerero nibura kuri buri kagari iryo rerero ribe rihari, ariko tugende tuva mu marerero yo mu ngo. Nubwo amafaranga ari make ariko tuzafatanya n’abaturage bigerweho."
Iki kibazo cy’ingo mbonezamikurire kiganiriwe mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara abana bari mu mirire mibi ndetse Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasabye abayobozi kwita kuri iki kibazo cy’abana bakomeje kugwingira.
Imbonezamikurire y’abana bato "ECDs " ni uburyo bwashyizweho bwo gufasha abana muri iyi myaka y’ubuzima bwabo, butangira uburyo bworoshye bwo kugera ku kwigishwa hakiri kare, gukangura ubwonko bw’umwana, gutegura indyo nziza, isuku ndetse no kurindwa.
Abana basaga ibihumbi 8,000, ni ukuvuga bagera kuri 38% baragwingiye, bibabuza kwaguka mu bwonko uko bikwiriye mu buhanga n’ubwenge, mu ndimi ndetse no mu mibanire myiza n’abandi.
Akenshi abana batagaburiwe neza uko bikwiriye (barya nabi) igihe kinini baba bafite amahirwe menshi yo kudakura neza mu ishuri ndetse no kutaritsinda.
18% gusa y’abana bafite hagati y’imyaka 3 ni 6 nibo bonyine bagira amahirwe yo kwiga amashuri y’inshuke cyangwa se ubundi burezi bwagenewe abana bato, 1% ryonyine ry’abana b’ imyaka 3 no munsi babasha kubona serivisi za ECD.



















