Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abagize ikipe ya Mitsubishi Rwanda bunamiye uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe

Friday 15 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Itsinda ry’abagize inama y’abayobozi b’Ubuyapani bakwirakwiza Greenleaf Motors Limited mu Rwanda no mu Uburundi ku wa kane, tariki ya 14 Nyakanga basuye Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Masahiro IMAI, kugira ngo bamuhumurize nk’ikimenyetso cy’ubuvandimwe bw’Ubuyapani n’ u Rwanda nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe.

Ku wa gatanu ushize, tariki ya 8 Nyakanga, uyu musaza wari ugeze ku myaka 67 nibwo yarasiwe mu ruhame ari gutanga imbwirwaruhame ku muhanda wa Nara mu majyepfo y’Ubuyapani ajaynwa kwa muganga igitaraganya ari naho yaguye.

Hirya no hino muri Tokiyo, amabendera yururukijwe muri kimwe cya kabiri cy’aho yari ari asanzwe azamuye no hanze y’urusengero, umurongo muremure w’abantu benshi bari mu cyunamo, benshi bitwaje indabyo bashyira ahantu hose.

Muri uru ruzinduko, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Greenleaf Motors, Eddy Sebera hamwe n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, Richard Mugisha na Ben Micheal Kiiza, bose banditse mu gitabo cy’akababaro kugira ngo bagaragaze amagambo ahumuriza ubuvandimwe bw’Abayapani cyane cyane umuryango wa Minisitiri w’intebe Abe mu nyandiko yo kubihanganisha.

Ati: “Twihanganishije cyane duhagararanye na guverinoma ndetse n’abaturage b’Ubuyapani muri iki gihe kitoroshye mu gihe twamenye urupfu rwa Minisitiri w’intebe Abe. Amasengesho yacu ku baturage bose b’Ubuyapani cyane cyane umuryango wa Minisitiri w’intebe Abe.”

Sebera yatangarije The New Times dukesha iyi nkuru ko, "nka sosiyete iteza imbere imodoka z’Abayapani ku isoko ryaho, ni byiza ko twifatanya n’abaturage b’Ubuyapani muri iki gihe kibabaje, nyuma y’urupfu rwa Minisitiri w’intebe umaze igihe kinini akora."

Ati: "Iki ni igihe kibabaje atari igihugu gusa ahubwo natwe duhagarariye ikirango cy’Abayapani [imodoka] hano mu Rwanda. Nk’inshuti za ambasade, twumvaga ari ngombwa kuri twe kuza tukababarana tubikuye ku mutima.”

Intumwa y’Ubuyapani yakiriye neza kwihanganishwa kw’abagize Ubuyobozi bw’isosiyete anabashimira ’ubufatanye’ n’impuhwe bagaragaje mu rupfu rwa Abe.

Imai yatangaje ati: “Twishimiye rwose ubufatanye n’ubucuti, bose ni Abanyarwanda kandi dufata isosiyete yabo nk’Abayapani kuko isosiyete yibanda cyane muguta izimbere ikoranabuhanga, serivisi nibicuruzwa byabayapani kuko ari inshuti zacu.”

Ku wa kabiri, umuhango wo gushyingura Abe wabereye mu rusengero rwa Zojoji rwa Tokiyo, abavandimwe ndetse n’incuti magara bose bar bahari.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru