Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ikizere cyo guhagarika intambara kuri Ukraine cyayoyotse

Thursday 10 March 2022
    Yasomwe na

Ikiciro cya mbere cy’ibiganiro hagati ya ba minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, uwa Ukraine n’Uburusiya ntacyo byagezeho ku bijanye no guhagarika intambara, nk’uko UKraine yabyitangarije.

Inyuma y’ibyo biganiro byabereye muri Turkia, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba, yavuze ko ibyasabwe na mugenzi we w’Uburusiya Sergei Lavrov ari nko gusaba ko bamanika amaboko.

Hagati aho Lavrov yigambye ko igitero cya gisirikare igihugu cye cyagabye kirimo kiragenda uko cyateguwe.

Ibyo biganiro byabaye Uburusiya mu gihe bwaraye buteye amabombe ku bitaro by’abana, Ukraine ivuga ko ari "icyaha cyo mu ntambara".

Igitero ku bitaro by’ababyeyi n’abana cyababaje isi yose

Abategetsi bavuga ko abantu batatu barimo umwana baguye muri ico gitero, mu mujyi wa Mariupol uri mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba.

Hashize ibyumweru bibiri Uburisiya bugabye igitero ku gihugu cyose cya Ukraine, kuva icyo gihe abantu miriyoni 2.3 bamaze guhunga igihugu.

BBC yavuze ko aho abantu bugarijwe n’akaga kurusha ahandi ni muri Mariupol, nk’uko Kuleba yabivuze, mu gihe abenegihugu bagotewe mu bukonje bwinshi nta mashanyarazi, nta mazi.

Kuleba yavuze ko Uburusiya butiyemeje kutanga inzira abantu bacamo kandi ko butemeye ibyasabwe na Ukraine ko haba uguhagarika intambara mu gihugu cyose kubera impuhwe ku bantu.

Yavuze ati : "Nshaka kongere kuvuga ko Ukraine itamanitse amaboko, kandi ntizamanika amaboko," yongerako ko afite ubushake bwo gukomeza ibiganiro.

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya nta na kimwe yemeye, ahubwo asubiramwo ibyo Uburusiya busaba, ko Ukraine ivanwamwo intwaro ikemera no kuba igihugu kitagira aho cyegemiye. Yavuze ko Uburusiya burindiriye igisubizo kizava i Kiyv itarahierera.

Ababyeyi bavanwaga mu bitaro ari inkomere

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru