Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera igaragaza ko Intare zimaze kwikuba gatatu kuva zakongerwamo

Monday 22 July 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko kuva Intare zongerwa muri iyi Pariki mu 2015, umubare wazo umaze kwikuba gatatu ndetse n’abasura iyi pariki bakomeje kwiyongera, ari nako umusaruro wayo mu bijyanye n’amafaranga na wo urushaho kuzamuka.

Imibare mishya y’ikigo African Parks gicunga iyi pariki, igaragaza ko mu mwaka ushize yasuwe n’abantu basaga 44,000, aho abasaga kimwe cya kabiri muri bo ari Abanyarwanda. Ibyo byanatumye yinjiza amafaranga agera kuri miliyoni $2, ari nabwo bwa mbere ageze kuri icyo gipimo mu mateka y’iyi pariki.

Inyungu y’iyi pariki imaze kwiyongera hejuru ya 900 kuko yavuye ku $200,000 mu 2010, ku buryo iyi pariki igeze ku rwego nibura yihaza mu ngengo y’imari ku gipimo cya 75%.

African Parks ikomeza iti “Nyuma y’imyaka y’imyiteguro, binyuze mu miyoborere myiza n’uburyo bwo kubahiriza amategeko, umwaka wa 2017 wasize amateka y’igarurwa ry’inkura 18 z’umukara nyuma y’imyaka 10 zihacitse, bigizwemo uruhare na Howard G. Buffett Foundation.”

“Izindi Ntare ebyiri z’ingabo zongerewe muri Pariki y’Akagera mu 2017 kugira ngo zigire uruhare mu kororoka kwazo, ku buryo zimaze kwikuba gatatu kuva zagarurwamo mu 2015. Mu gihe ubu gushimuta inyamaswa byakumiriwe, inyamaswa z’ingenzi muri pariki zikomeje kororoka.”

Pariki y’Igihugu y’Akagera ni yo ikuze kuruta izindi mu Rwanda, kuko yashinzwe ahagana mu 1934.

Gusa mu myaka 25 ishize yendaga kuzimira kubera ibibazo birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aho amahoro yongeye gusagambira mu gihugu, hashyizwe imbaraga mu gusana iyi pariki, ihabwa ubwinyagamburiro bwa pariki n’inyamaswa zari zarashizemo zongera gushyirwamo.

Mu 2010 nibwo ikigo African Parks kizobereye mu gucunga pariki zitandukanye cyeguriwe imicungire ya Pariki y’igihugu y’Akagera, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Mu 2015 nibwo iyi pariki yongeye gusubizwamo Intare, nyuma y’uko zaje guhigwa ndetse zikicwa ahagana mu 1990, ndetse mu mwaka wa mbere izi ntare zari zimaze kwikuba kabiri ubwo havukaga ibyana 11. Mu mwaka wa 2017 haje kongerwamo intare ebyiri z’ingabo zivuye muri Afurika y’Epfo, zirushaho kwiyongera.

Ibyo byagiye bigendana no kuvugurura amategeko akumira abashimuta inyamaswa, hashyirwaho itsinda rishinzwe kubashakisha ryifashishije imbwa zatojwe, hanashyirwaho uruzitiro rwa kilometero 120 rurimo amashanyarazi akomoka ku zuba rutandukanya Pariki n’ubutaka bwagenwe nk’ubuhumekero bwayo. Hagamijwe kugabanya uguhura kw’abantu n’inyamaswa.

Mu gushishikariza Abanyarwanda kurushaho gukunda ubukerarugendo, abanyeshuri bagera ku 1800 nibura basura iyi pariki buri mwaka hamwe n’abarimu babo.

Ubu iyi pariki ni imwe mu zikomeye muri Afurika kuko ifite inyamazwa eshanu zifatwa nk’izikaze kurusha izindi kuri uyu mugabane, ari zo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru