Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more
  • 19 February » Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari perezida Yoon igifungo cya burundu kubera kwigomeka mu 2024 – read more

Musanze-Garuka: Ubuvumo buri mu byiza bikurura ba mukerarugendo buri guhindurwa ikimoteri

Thursday 14 September 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Musanze, mu murenge wa Musanze, mu kagari ka Garuka hari ubuvumo bwahindutse ikimoteri gishyirwamo imyanda nyamara busanzwe bukorerwamo ubukerarugendo bwinjiriza igihugu amadovize.

Muri aka karere ni hamwe mu hakunze gusurwa na ba mukerarugendo benshi baba baje gusura ibyiza nyaburanga birimo Ingagi, ubuvumo ndetse n’ibindi bitandukanye gusa iyo ugeze hamwe na hamwe usanga ibi byiza bititabwaho nkuko bikwiye ku buryo usanga bamwe baratangiye no bikoresha ibidakwiye.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga muri uyu murenge wa Musanze yatunguwe no kubona hari ubuvumo busanzwe buzwi bunakoreshwa mu bukerarugendo ariko bwahidutse ikimoteri cy’imyanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Garuka ubu buvumo burimo, Zirimwabagabo Alphonse yavuze ko atari azi ko hajugunwa imyanda gusa ngo bagiye gushaka umuti w’iki kibazo.

Yagize ati: "Icyo kibazo ntabwo twari tukizi nkuko muri kukitubwira, ariko mu buryo bw’uko mukitugejejeho no kuba natwe twakurikirana ubuvumo ntabwo bukwiye kuba ikimoteri, birasaba ko dushyiramo imbaraga tukajya kwigisha abaturage bahaturiye noneho tukabakumira kumenamo imyanda kuko atari ikimoteri, ariko bakirinda kwanduza ubuvumo."

Uyu muyobozi akomeza agira ati: "Cyane cyane ko ubuvumo buri muri gahunda y’ubukerarugendo kandi bukaba bwinjiza amadovise afasha mu iterambere rw’Igihugu, twari twakoranye inama n’abacuruzi tubabwira ko mu gihe nta kimoteri rusange kiraboneka buri wese yagira umufuka aba agomba gushyiramo imyanda."

Iyo ugeze kuri ubu buvumo bunyura munsi ya kaburimbo y’umuhanda mpuzamahanga unyura Musanze ujya Rubavu usanga abana buzuyemo barimo gutoraguramo amacupa ku buryo bamwe bashobora no kuba bakwanduriramo indwara zitandukanye.

Gitifu w’akagari yatwijeje ko bagiye kuhashyira uburinzi bwo kurinda ubu buvumo ku buryo nta muturage uzongera kumenamo imyanda, mu rwego gukomeza no kubungabunga ibidukikije kubera ko usanga bajugunyamo n’ibikoresho bya parasitike bitabora.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru