Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Impamvu PSD na PL bahisemo gushyigikira umukandida FPR Inkotanyi

Monday 25 March 2024
    Yasomwe na

Ku cyumweru nibwo humvikanye inkuru y’amashyaka abiri mu yemewe mu Rwanda, Parti Libéral (PL) na Parti Social Démocrate (PSD) yemeje ko azashyigikira umukandida Paul Kagame watazwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora yo muri Nyakanga uyu mwaka.

Ubundi PL na PSD ni amwe mu mashyaka macye amaze imyaka iri hejuru ya 30 akorera mu Rwanda, yaherukaga gutanga abakandida perezida mu matora mu 2010.

Aya mashyaka yari amwe mu yari ahanzwe amaso na benshi mu kuvuga uzayahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu, cyane ko ishyaka rije vuba mu yandi, rya "The Democratic Green Party of Rwanda" ryatanze ayandi ritanga Umuyobozi Mukuru waryo Dr. Frank Habineza kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.

Nyuma ya Green Party of Rwanda Umuryango FPR Inkotanyi nayo yatanze Perezida Kagame Paul kuzawuhagararira mu matora.

Icyemezo amashyaka ya PL na PSD byafashe ntibitandukanye n’ibyo bafashe mu matora aheruka mu 2017, aho nabwo bashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi uyoboye kugeza ubu.

Icyemezo cya PSD, cyasobanuwe na Dr. Biruta Vincent uyiyobora, agira ati, "Ni umuyobozi w’indashyikirwa werekanye ubushobozi buhambaye”.

Yungamo ati: “Ikindi ni uko Abanyarwanda bamukunda ku buryo budashidikanywaho.”

Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille yavuze ko “abayoboke ba PL bahisemo gushyigikira ko Nyakubahwa Paul Kagame akomeza kuyobora u Rwanda kuko yakoze ibyiza byinshi birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu cyacu, akaba amaze kugiteza imbere mu nzego zose.”

Aya mashyaka yombi asanzwe afite intebe zikomeye mu myanya ya guverinoma, kuko Dr. Biruta Vincent niwe Minisitiri w’Ububanyio n’Amahanga n’Ubutwererane MINAFET mu gihe Mukabalisa Donathile ari we uyoboye Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite.

Hategerejwe kumva ibyemezo by’andi mashyaka asanzwe yigaragaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu nka PS Imberakuri ya Mukabunani Christine, hakaba n’andi mashyaka asanzwe agendera mu mujyo umwe na FPR Inkotanyi.

Ku ruhande rw’Abakandida bigenga, kugeza ubu hamaze kumvikana umwe, ari nawe wahatanye ubushize, Mpayimana Philippe ko azongera guhatana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru