Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Uwera Jean Maurice yagizwe umuvugizi wungirije wa Guverinoma-Imyanzuro y’inama y’abaminisitiri.

Thursday 29 January 2026
    Yasomwe na

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026 yashyizeho Jean Maurice Uwera nk’Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije. Yasimbuye Alain Mukuralinda, witabye Imana muri Mata 2025 azize indwara yo guhagarara k’umutima.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, Jean Maurice Uwera wari uzwi cyane nk’umunyamakuru wa RBA, by’umwihariko mu kiganiro Waramutse Rwanda no mu makuru ya Televiziyo y’u Rwanda, yahawe inshingano zo kuyobora SK FM.

Uwera afite uburambe bw’imyaka irenga 14 mu mwuga w’itangazamakuru, aho yubatse izina mu gutangaza amakuru no mu itumanaho, anamenyekana nk’inzobere mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Mbere yo kugirwa umuyobozi wa radiyo SK FM, yakoze imirimo itandukanye muri RBA guhera mu 2016, irimo kuba umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, umuyobozi muri Magic FM, n’izindi nshingano zitandukanye.

Yatangiye umwuga we mu 2011 akorera Flash FM & TV nk’umuyobozi ushinzwe ikorwa ry’ibiganiro n’amakuru (Production Manager). Afite impamyabumenyi ya kaminuza y’icyiciro cya kabiri mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK).

Mu zindi nshingano zatanzwe, Jean Damascène Nsengiyumva yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubuzima bw’amashuri n’imibereho myiza, naho Diane Kamana agirwa Umuyobozi Mukuru muri MINEDUC ushinzwe serivisi zihabwa ibindi bigo.

Gervais Mabano yagizwe umusesenguzi ushinzwe amashuri abanza n’ay’incuke, mu gihe Divine Uwineza yagizwe umusesenguzi mu mashuri rusange n’ay’imyuga n’ubumenyingiro. Gaspard Musonera we yagizwe umukomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe kandi imyiteguro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteganyijwe ku wa 5 n’uwa 6 Gashyantare 2026.

Yagejejweho kandi amakuru ajyanye n’imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa n’imishinga igabanya imyuka ihumanya ikirere, hifashishijwe ishoramari rituruka ku isoko mpuzamahanga rya carbone.



Hanagarutswe ku rubuga rushya ruzakusanya rukanasesengura amakuru ku isoko ry’umurimo, ruzafasha mu igenamigambi no kwihutisha iterambere ry’ubukungu.

Inama yemeje imishinga itandukanye y’amategeko, irimo ihindura ry’ingengo y’imari ya Leta ya 2025/2026, amategeko agenga ubufatanye bwa Leta n’abikorera, Ejo Heza, ubuhinzi n’ubworozi, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), ndetse n’itegeko rishyiraho Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda.

Yemeje kandi amateka arimo ayemerera Agence Universitaire de la Francophonie (AUF) kugira icyicaro mu Rwanda, ayagenga komite ikurikirana kwegurira umutungo wa Leta abikorera, n’ayerekeye ubutaka bwa Leta bwahawe Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Inama yemeje itangwa ry’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri, inemeza n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mishya mu Rwanda.

Mu bindi, Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama ko kuva ku wa 21 kugeza ku wa 31 Mutarama 2026, mu Rwanda hari kubera Igikombe cya Afurika cya Handball mu bagabo (CAN 2026) ku nshuro ya 27.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi we yatangaje ko kuva ku wa 29 kugeza ku wa 31 Mutarama 2026, i Kigali hateganyijwe inama izahuza abayobozi bakizamuka n’abafite ubunararibonye ku Mugabane wa Afurika.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru