Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Inama y’Abaminisitiri ntacyo yavuze ku ngingo yo guhererekanya amafaranga mu kwishyurana

Monday 21 June 2021
    Yasomwe na

Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Kamena uko ari ine izatangira kubahirizwa guhera tariki ya 23 Kamena imare ibyumweru bibiri ntaho yagize icyo ivuga ku ngingo yo guhererekanya amafaranga mu kwishyurana hagati y’abantu nko mu bucuruzi n’ahandi.

Mbere icyorezo cya COVID-19 kikigera mu Rwanda Guverinoma ntiyahwemaga gushishikariza abacuruzi n’abaguzi kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga nyuma yo gusanga no ku noti cyangwa ku biceri bashobora kugendaho virusi ya Corona kimwe no kubbindi bikoresho.

Gusa ingingo zishoboka zose zanyuramo icyuho k’icyorezo zagize ikizivugwaho ariko kuri iyi nshuro ntacyavuzwe ku guhererekanya amafaranga hagati y’abantu no mu bucuruzi.

No mu ngingo ya gatatu igika cya j byanditsemo ko amasoko n’amaduka azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bwemewe kuyakoreramo.

Bishoboke ko wenda Abanyarwanda bamaze gutora uwo muco ariko Kandi ntawakiyibagiza ko hari abashibora kwandura COVID-19 binyuze mu guhererekanya AA amafaranga mu ntoki mu gihe umwe mu bayahererekanya yaba afite ubwandu bwa coronavirus.

Ingamba zose zafashwe zizatangira kubahirizwa tariki ya 23 Kamena 2021 zimare ibyumweru bibiri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru