Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ingabo z’u Burundi nazo zagiye gutanga umusanzu muri Congo

Monday 15 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

U Burundi nabwo bwagiye gutanga umusada muri Congo, ubu Congo yamaze kwemeza ko ingabao z’Uburundi nazo zagiye gufasha Congo mu ntara ya Kivu y’Epfo, ibi u Bburundi bwabikoze mu buryo bwo kugarura umutekano muri kariya gace barwanya imitwe yitwaje intwaro ihakorera.

Umuvugizi w’Ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyepfo, Lieutenant Marc Elongo, yatangaje ko izi Ngabo z’u Burundi zinjiye kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Kanama 2022.

Izi ngabo zinjiye muri Congo nk’izigize iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziherutse kwemezwa kujya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Nkuko tubikesha Ikinyamakuru 7sur7 Congo, izi Ngabo z’u Burundi zizaba zigendera ku mabwiriza y’Igisirikare cya Congo (FARDC), zifite inshingano zo guhashya imitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu n’iyo mu mahanga.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru bagize bati “Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, Ingabo z’u Burundi zinjiye ku mugaragaro muri RDC mu gace gasanzwemo ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo. Izo ngabo kuri ubu ziherereye mu Kigo cy’Imyitozo cya Luberizi.”

Umuyobozi w’Ibikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro bya Sokola 2, Général Ramazani Fundi, yasabye abaturage gutuza no gufatanya n’izo ngabo kugarura amahoro muri ako gace. Hari hashize iminsi bivugwa ko Ingabo z’u Burundi zinjiye muri Congo ariko impande zombi zikaryumaho.

Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Burundi (Organisation Initiative pour les droits humains au Burundi, l’IDHB) uherutse gushyira hanze raporo nshya, ivuga ko Ingabo z’u Burundi ku bufatanye n’urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure, bamaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nubwo raporo ivuga ko izo ngabo zimaze imyaka irenga icumi zambuka umupaka zigana muri Congo, ngo guhera mu kwezi kwa 12 umwaka ushize zongeye koherezwayo ku bwinshi zigamije kurwanya imitwe irwanya Leta ya CNDD FDD mu Burundi nka RED Tabara n’indi.

Carina Tertsakian umwe mu bashakashatsi bakoze raporo yabwiye RFI ko bafite ibimenyetso simusiga byerekana ko Ingabo z’u Burundi ziri muri Congo mu ibanga, nubwo Leta y’u Burundi yagiye ibihakana.

Yagize ati “Guverinoma yo yarabihakanye kuva kera ariko ibimenyetso birahari, ntabwo ari ibihuha. Hari ingabo n’imbonerakure zaharwaniye ari na zo zatanze ubuhamya mu ibanga kuko zitemerewe kuvuga kuri ubwo butumwa. Urugero, iyo izo ngabo zambutse zijya muri Congo zisabwa kuvanamo imyambaro ya gisirikare zikambara imyambaro ya gisivile.”

“Ntabwo bemererwa kujyana telefone n’ibindi bikoresho nk’indangamuntu cyangwa ikindi cyagaragaza ko ari Abarundi. Ntabwo bahari mu buryo bwa rusange ariko buri wese azi ko bahari. Ubuhamya burahari, abapfuye barahari kuko hari umubare wa benshi biciwe muri Congo.”

IDHB igaragaza ko guhera mu mpera za 2021, Ingabo z’u Burundi zisaga 1000 zagiye muri Congo mu bihe bitandukanye. Hari abagiye babeshywe ibyo bagiyemo bisanga mu ntambara, abandi bagezeyo bisanga mu ntambara batazi neza.

Iyi raporo ivuga ko hari impuguke za Loni zagaragaje ko amakuru zahawe ahamya ko Ingabo z’u Burundi zagabye ibitero 17 muri Congo hagati y’ukwezi kwa Cyenda mu 2021 n’ukwa Gatatu 2022.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru