Ingabo z’u Rwanda (RDF) zungutse icyiciro gishya cy’abasore n’inkumi basoje amahugurwa y’amezi atandatu y’amasomo y’ibanze ya gisirikare, yaberaga mu Kigo cy’Amahugurwa y’Ibanze cya Gisirikare giherereye i Nasho, mu Karere ka Kirehe.
Umuhango wo kubinjiza ku mugaragaro mu Ngabo z’u Rwanda wari uyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu, Jenerali Muganga Mubarakh. Wanitabiriwe n’abayobozi bakuru mu gisirikare barimo Abayobozi b’Amashami, Abajenerali, ndetse n’abandi basirikare bakuru n’abato.
Muri uwo muhango, abasirikare bashya berekanye ubumenyi bungutse mu gihe cy’imyitozo, barimo uburyo bwo gukoresha intwaro, n’imyitozo y’ingamba z’intambara (tactical drills), byose bigaragaza ubushobozi n’ubwitange bafite mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo z’umutekano.
Mu ijambo rye, Jenerali MK Mubarakh yashimiye aba basirikare bashya ku bwitange, umurava n’imyitwarire bagaragaje mu gihe cy’amasomo akomeye. Yabakiriye mu muryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda, abasaba kuzakomeza kuba intangarugero mu myifatire, bagahora bagendera ku mahame n’indangagaciro za RDF.
Yabibukije ko bagomba gufatiraho urugero rwiza rw’abababanjirije, bagakoresha neza ubumenyi n’ubuhanga bahawe, kugira ngo barusheho kurinda ubusugire bw’igihugu no kubungabunga umutekano w’abaturage. Yanabakanguriye no kwitegura kuzagira uruhare mu butumwa bw’amahoro mpuzamahanga.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Amahugurwa y’Ibanze cya Gisirikare cya Nasho, Maj Gen JB Ngiruwonsanga, yavuze ko amasomo bahawe yari arimo imyitozo ikomeye n’ibikorwa bifatika birimo gukoresha intwaro, imyitozo y’intambara n’ubundi bumenyi bw’igisirikare. Yashimangiye ko ubwitange n’ubushake bagaragaje bigaragaza ko biteguye neza guhangana n’inshingano zitegereje Igisirikare cy’u Rwanda.
Andi Mafoto






















