Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Kuri uyu wa kane ni bwo umusore w’imyaka 34 Ishimwe Diedonne yagejejwe imbere y’inteko y’abacamanza mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo kugira ngo aburane ku ifungwa n’iifungurwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 mu gihe agikurikiranwa n’ubutabera ku byaha akurikiranyweho.
Uyu musore usanzwe atuye mu Busanza muri Kanombe, mu karere ka Kicukiro, aheruka kujuririra umwanzuro umufunga w’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu murenge wa Kagarama.
Ubwo yagezwaga ku rukiko mu gitondo, yakomeje kubwira inteko y’abacamanza ko urukiko rw’ibanze rwirengagije ingingo yaruhaye zifite ishingiro zituma yakurikiranwa ari hanze.
Izo mpamvu zirimo iz’uko umukobwa witwa Hope n’undi Miss Rwanda 2022 Divine Muheto bari inking ya mwamba muri urwo rubanza rwe, ntibigeze bagaragara bamushinja ari nabo bubakiyeho icyaha cyo guhoza ku nkeke gituruka kuri Miss Muheto, aho yamusabye ubucuti undi akamubwira ko bitakunda akongera akanamuhamagara no kuri telephone nijoro ari nabyo umushinjacyaha avuga ko yamuhozaga ku nkeke.
Ahandi ni ahavuga ko habayeho gusambanya abakoobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, ko uwitwa Hope yamusanze mu Busanza aho atuye akabanza kumuha urumogi akanamunywesha inzoga zikomeye hanyuma ngo akarara bagakorana imibonano mpuzabitsina umukobwa atabishakaga.
Ibyo byose uyu munsi nta hantu biregerwa, ari Divine Muheto ntagaragara mu rukiko aje gushinja Ishimwe Diedonne ari na Hope ntagaragara, akaba ari ho ishimwe Diedonne ahera avuga ko yarekurwa kuko nta bimenyetso bigaragara bimuhamya icyaha.
Ikindi yatanze mu rukiko rw’ibanze akavuga ko nacyo kirengagijwe ni uko yatanze ingwate y’umutungo utimukanwa nk’inzu ye n’undi utimukanwa ariko ntibihabwe agaciro kandi amategeko abiteganya.
Mu bindi akigaragaza ni uko ubushinjacyaha bwakomeje gukoresha ijambo Hapiness nk’inshimishamubiri kandi mu buryo bwimbitse ntaho byanditse nk’iryo jambo mu mategeko, akavuga ko mu mategeko hatabamo kugenekereza.
Umucamanza yumvise izo mpaka ategeka ko urubanza rupfundikiwe uwo munsi ruzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2022.

















