Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Inzitizi ku buryo bwatekerezwagaho kugabanya ubucukike mu magereza

Monday 12 February 2024
    Yasomwe na

Abanyarwanda b’ingeri zose bakunze kwibaza niba ikibazo cy’ubucukike buri mu magereza butashakirwa umuti, hagafungwa gusa uwo bigaragaye ko ateje inkeke muri rubanda igihe agikurikiranwaho ibyaha cyangwa ahamijwe icyaha runaka.

Bumwe mu buryo bwagiye bwumvikana mu bwakifashishwa mu kugabanya umubare w’abohereza mu magororero burimo no gukoresha ikoranabuhanga, aho ukekwaho icyaha atarahamwa nacyo ashobora kwambikwa igikomo kiri mu ishusho y’isaha ku kuboko cyangwa ku kuguru kigaragaza aho aherereye, bityo inzego zishinzwe kumubuza kurenga ifasi runaka ategetswe zikaba zamukurikiranira hafi, nkuko byagenze mu gihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 aho gushyira abantu habaye iyanga. Aha kandi ukekwaho icyaha nawe yakomeza gukora imirimo imuri hafi bitabaye ngombwa ko ajya kugaburirwa na leta kandi afite amaboko yo gukora ibimutunga.

Muri COVID-19 hakoreshejwe igikomo komeze nk’isaha ku kuboko kiranga aho ufite virusi aherereye

Gusa ubu buryo burasa naho bushobora gusubizwa mu bitekerezo kuko inzego zishinzwe kuba zibishyira mu bikorwa zatangiye kugaragaza ko byaruta hagakomezwa uburyo bwari busanzwe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, yagaragaje ko impamvu zakomeje gukoma mu nkokora itangizwa ry’umushinga wo gufunga abantu hakoreshejwe ibikomo, zirimo n’izishingiye ku biciro byabyo kuko abantu ku giti cyabo ari bo bazajya babyishyura.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2024, Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga, yagaragaje ko nubwo inyigo zamaze gukorwa ariko bitewe n’uburyo ibyo bikomo bihenze, ishyirwa mu bikorwa ryabyo ryakomeje kugorana.

Yavuze ko byagaragajwe ko uzajya acyambikwa ariwe uzajya yishyura ikiguzi cyabyo kuko Leta yasanze itajya yishyurira abacyambitswe.

Yagize ati “Umushinga warizwe n’amategeko ajyaho, ubu ikiri mu nzira ni ukubishyira mu bikorwa. Ni ibintu bihenze kandi uzajya acyambara azajya acyishyura. Iyo urebye abantu dufite mu magororero bishobora no kutazagira ingaruka nini cyane ku gufungura abantu kuko kizaba gihenze.”

Ruhunga yagaragaje ko hakozwe inyigo bikagaragara ko bitewe n’uburyo ibyo bikomo biba bihenze, Leta idashobora kubona ingengo y’imari yo gutanga amafaranga yose agenda mu igoreshwa ryacyo.

Ati “Leta ntabwo yabona ingengo y’imari yo kugiha abantu ku busa, twarabyize tubona ari ibintu bigoye ariko turacyareba uburyo byakorwa bikagira ingaruka nziza kandi bitavunnye cyane Leta.”

Iki gikomo gikoranwe ikoranabuhanga rya GPS, rigaragaza aho umuntu ahagaze rikoresha satellite mu kugaragaza aho ucyambaye aherereye no kubyoherereza ikigo runaka kimukurikirana umunsi ku wundi.

Ubusanzwe igiciro cy’igikomo kimwe giterwa n’ikoranabuhanga rigikubiyemo, uko cyihuta mu gutanga amakuru n’ibindi.

Bigaragazwa ko igikomo kimwe kigurwa amadorali ari hagati 200-500 ni ukuvuga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 250 Frw na 600 Frw.

Uretse ikiguzi cyo kukigura ariko amakuru agaragaza ko nibura mu kugikoresha bitwara amafaranga ari hagati y’amadorali 10 na 50 buri munsi ni ukuvuga ibihumbi 10 Frw na 50 Frw bya buri munsi byumvikane ko uko gikoreshwa igihe kirekire byasaba ingengo y’imari ifatika.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru