Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Ishuri rya Wisdom School ryashimiwe uburyo ryaserukiye u Rwanda mu irushanwa ryabereye Dubai.

Thursday 23 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ku nshuro ya mbere Abanyeshuri bo mu ishuri rya " Wisdom School" batsinze irushanwa mpuzamahanga ryo kuvuga neza inyuguti zigize amagambo y’icyongereza rizwi nka " Intercontinental spelling Bee championship" ryabereye muri Leta z’abarabu i Dubai.

Abana 21 ba Wisdom School bagiye bahagarariye u Rwanda nibo bahize abandi mu gihugu hose bajya guhatana n’ibindi bihugu bitanu birangira ibikombe byose byahatanirwaga uko byari bitatu bitaha mu rw’Imisozi 1000.

Ishami Ariela ni umwe mu bana bahesheje u Rwanda iryo shema, avuga ko ibanga yakoresheje ari ukumva neza, agatega amatwi ibyo babajijwe.

Yagize ati "Nagiye mfite ubwoba, ntazi ko nshobora gutsinda abazungu kuko numvaga bitashoboka ariko nateze amatwi ibyo babazaga mbasha kubisubiza neza. Ku ishuri bari baragiye batwigisha neza gusoma amagambo y’icyongereza ndetse no kuyandika."

Umuyobozi wa Wisdom School bwana Nduwayesu Elie avuga ko kuba baraserukiye u Rwanda neza babikesha leta Nziza y’ubumwe bw’Abanyarwanda ikunda abana bayo.

Yagize ati "Ibi byose tubikesha ubuyobozi bw’iza dufite, baduhaye uburengenzira bwo gusohoka mu gihugu tujya i mahanga kugira ngo dukomeze duheshe ishema Igihugu cyacu ndetse ndashimira cyane Ambasade y’u Rwanda i Dubai yatubaye hafi cyane."

Akomeza avuga ko abantu batiyumvisha uburyo u Rwanda rwegukanye ibikombe byose; gusa aba bamaze kubwirwa ko bahagaritse u Rwanda barakorana mpaka bageze ku tsinzi, mbese byabaye nk’igitangaza gikomeye.

Yagize ati “Twaratsinze mu cyiciro cya gatatu n’icya kane noneho bigeze mu kiruhuko abana babwirwa ko bahagarariye u Rwanda ataribo ubwabo, kandi u Rwanda rutajya rutsindwa. Bakoze ibishoboka byose baba babonye ibikombe byose bitaha iwacu.”

Hon.Bamporiki Eduard Umunyamabanga wa Leta muri minisitiri y’urubyiruko n’umuco abinyujije Ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati"Mwakoze bana b’u Rwanda kwimana u Rwanda turabashimiye "

Minisitiri w’uburezi Dr.Valantine Uwamariya nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati"Turabashimiye Wisdom School mwaduteye ishema."

Abana bose bahawe bahawe imidali ya zahabu ndetse bikaba biteganyijwe ko iri shuri rizitabira amarushanwa nk’aya azabera muri Canada n’u Budage mu mwaka utaha wa 2022.

U Rwanda rwahatanye n’amashuri yo muri Al Sharjah, Abu Dhabi, Dubai, Pakistani n’ahandi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru