Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Perezida Kagame yasabye abambitswe ipeti rya Sous Lieutenant kwirinda ubusinzi n’izindi ngeso mbi

Friday 3 October 2025
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’lkirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatanze ipeti ku basirikare rya Sous Lieutenant ku basirikare bashya 1029 barimo abakobwa 117 mu Ngabo z’u Rwanda.


Aba Ofisiye barenga 1000 basoje amasomo, muri bo abakobwa ni 117.

Ibirori byo gusoza ayo masomo kuri aba basirikare byahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iri shuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rimaze ritanga amasomo yo ku rwego rw’aba Ofisiye bato.

Umukuru w’igihugu yasabye aba ba ofisiye kwirinda ubusinzi Yagize ati "Hari imico mibi hanze aha, ndetse tutari dusanganywe tukayiga ahandi, mugerageze murebe ukuntu mwayirinda Inzoga iyo zagutesheje umutwe, zigutesha n’imurimo, zigutesha n’inshingano mwarahiriye".

Umukuru w’igihugu yongeyeho ko ufite ubwenge bwayobye ntabwo aba acyuzuza inshingano. Byose kandi bikomokamo ibintu bitwara ubuzima bw’abantu bihereye no kuri mwebwe ubwanyu. Abakiri bato ntabwo rero twifuza ko ibi byose mumaze kugeraho, aho mwigejeje byagira bitya bikaba imfabusa, umunsi umwe kubera ko murushijwe imbaraga n’imico mibi, no gusinda, ibiyobyabwenge n’indi mico ubusanzwe idakwiriye ubundi mu bantu. Byaba ko byaturutse hano I wanyu cg se byaturutse n’ahandi, ntabwo ari imico yo kwiga.

Mu ba Ofisiye bato 1029 binjiye mu ngabo z’u Rwanda harimo 557 bize amasomo y’umwaka umwe, 248 bize amasomo y’igihe gito, abagera ku 182 bize amasomo y’igihe kirekire cy’imyaka ine na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

Abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912, bakaba bagize icyiciro cya 12 cy’lshuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ari mu binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, aho asanzemo mukuru we Capt lan Kagame kuri ubu ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.

Umuyobozi Mukuru w’lshuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yagaragaje ko abasoje amasomo bakoze urugendo rutoroshye cyane ko hari bagenzi babo batangiranye uru rugeno ariko ntibabaje kurusoza.

Yagize ati "Urugendo aba banyeshuri bagenze ntirwari rworoshye kuko 36 batangiranye ntibabashije kusa iki kivi kubera impamvu zitandukanye, zirimo iz’ubuzima, gutsindwa amasomo ndetse n’imyitwarire itajyanye n’indangagaciro zituranga nk’ingabo z’u Rwanda."

Yagaragaje ko kuri ubu iri shuri ritanga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, imibare, ubugenge, ibinyabuzima, ubutabire, amategeko, ubuforomo, ubuhanga mu bya mudasobwa n’ubuhanga mu by’ubwubatsi.

Yashimye kandi abahisemo kwinjira mu ngabo z’u Rwanda abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda.

Perezida Kagame kandi yatanze ibihembo ku bahize abandi mu byiciro bitandukanye, barimo uwahize abandi mu bize igihe kigufi ni Jean de Dieu lyakaremye, abize imyaka ine ni Yves Ndamukunda, mu baturuka mu bihugu by’inshuti, ni Dan Bakangambira wo muri Uganda mu gihe uwahize abandi muri byose ni Emmanuel Kayitare.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru