Tuesday . 17 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Hon. Mukabalisa yagarutse muri Sena

Thursday 19 September 2024
    Yasomwe na

Nyuma yo gutora abasenateri b’agateganyo 12 bahagarariye inzego z’imitegekere y’igihugu bazinjira mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, Hon Mukabalisa Donathille nawe yatorewe kwinjira muri Sena.

Donatille Mukabalisa usije Manda ebyiri ari Perezida w’Umutwe w’Abadepite yatorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda ahagarariye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Si ubwa mbere Hon Mukabalisa agiye muri Sena kuko na mbere yo kwinjira mu mutwe w’abadepite yari avuye muri Sena.

Amatora yakozwe n’Abagize iIhuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024 niyo yatorewemo.

Umwanya Hon Mukabalisa yatoreweho wari urimo umusenateri w’umugabo uturuka mu ishyaka rya Green Party of Rwanda hamwe na bagenzi be n’abagabo n’abagore bose bakaba bane.

Mukabalisa Donatille ubarizwa mu mutwe wa Politiki wa Partie Liberale (PL) yatoranywe na Murangwa Ndangiza Hadija wari usanzwe ari Umusaneteri.

Ubusanzwe Ihuriro Nyarwanda ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda rigira abasenateri bane barihagararira muri Sena y’u Rwanda, nyuma y’aba babiri hazatorwa abandi mu gihe gito kiri imbere.

Sena y’u Rwanda igizwe n’abantu 26, hakazajyamo abandi umunani bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru