Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ivuzivuzi ry’umugore wa Gen. Bunyoni niryo ryamukozeho

Friday 9 September 2022
    Yasomwe na

Byashobokaga ko magingo aya u Burundi buba buramutswa undi mukuru w’igihugu, mu buryo bwari gutungura benshi.

Amahirwe yo gutahura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Gen. Ndayishimiye Evariste watahuwe ubwo umugore wa Gen Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yajyaga mu rusengero ashima Imana.

Uyu mutambukanyi [mu mvugo y’Abarundi] yageze imbere kuri aritari ashima Imana, ndetse atanga n’ituro riremereye rya Miliyoni imwe y’Amarundi, avuga ko ari ishimwe ryuko umugabo we mu minsi iri imbere azaba umukuru w’Igihugu bigwa mu matwi ya Perezida Ndayishimiye watowe na rubanda akaba atarasoza Manda ya mbere ye.

Kuva ubwo nibwo Perezida Ndayishimiye yatangiye kuvuga asa nuca amarenga, avuga ko yamenye umugambi w’abantu yise ’Ibihangange’, bafite umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Bidatinze kuwa 7 Nzeri 2022 nibwo Perezida Ndayishimiye yahisemo gusimbuza, Gen. Guillaume Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Uyu mwanya wahise uhabwa Lt Gen de Police Gervais Ndirakobuca, uzwi nka Ndakugarika ahita arahirira inshingano.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru