Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Iyi ntambara mubona ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, yatangijwe na RDC-H.E Kagame

Tuesday 4 February 2025
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yatangaje ko nta muntu n’umwe uzaturindira umutekano u Rwanda atari abanyarwanda gusa.

Yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, cyatangajwe tariki ya 3 Gashyantare 2025.

Ni ikiganiro kibaye nyuma yuko amahanga menshi ahora ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 wamaze kwambura ibice binini by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse ubu iri kugenzura umugi wa Goma, ibintu u Rwanda rutahwemye kubyamaganira kure.

Muri iki kiganiro, Umunyamakuru yongeye kubaza Perezida Kagame niba koko u Rwanda rwaba rufite ingabo muri Congo nkuko byagiye bitangazwa.

Umukuru w’igihugu yagize ati “ Simbizi.”

Umunyamakuru yamubajije impamvu yaba atabizi kandi ari umugaba Mukuru w’Ingabo.

Perezida Kagame yagize ati “Yego. Ariko hari ibintu byinshi ntazi.Cyakora niba ushaka kumbaza ko muri Congo hari ikibazo kireba u Rwanda kandi kirusunikira kugira icyo rukora ngo rwirengere, nagusubiza nti 100%.”

Perezida Kagame yagaragaje ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo itatangijwe n’u Rwanda.

Ati “Iyi ntambara mubona ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, yatangijwe na RDC. Aba bantu bari kurwanira uburenganzira bwabo ntabwo baturutse hano .”

Umukuru w’Igihugu yabajijwe niba intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo idashobora kuba iy’Akarere.

Ati“Sintekereza ko hari umuntu ushishikajwe n’intambara. Sintekereza ko na Tshisekedi arajwe ishinga n’intambara we ubwe ariko yayobowe muri uwo murongo n’abamwerekaga ko bazamurwanira intambara ze.”

Perezida Kagame kandi yongeye gutangaza ko u Rwanda ruzakora buri kimwe cyose gishoboka ngo rurinde ubusugire bw’Igihugu.

Ati “Nta muntu n’umwe yewe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa umuryango mpuzamahanga uzaturindira umutekano nitutawirindira.”

Ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo cyahagurukije amahanga muri iki cyumweru nyuma yaho umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma.

Iki gitutu cyatumye umutwe wa M23 wari watangiye kwerekeza i Bukavu ufata icyemezo cyo kuba uhagaritse imirwano, ugatanga agahenge.

Uyu mutwe utegereje imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC izaba kuwa gatandatu w’ki cyumweru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru