Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Nyabikenye mu Kagari ka Kayenzi mu Murenge wa Bwishyura, ho mu Karere ka Karongi, bavuga ko bategetswe kwishyura inka yatanzwe muri gahunda ya Gira Inka, yari yarahawe uwitwa Higiro Dominique hanyuma ikaza kwibwa, ntibamenye irengero ryayo.
Nyuma y’inama yabaye ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2025, igahuza inzego z’itandukanye z’ubuyobozi muri kano Karere ka Karongi hamwe n’abaturage b’umudugudu wa Nyabikenye. Hari abaturage bagaragaza ko muri iyo nama bategetswe gutanga Frw 2000 kuri buri rugo, mu zibarizwa muri uyu Mudugudu wa iyi nka yaburiyemo.
Umwe muri bano baturage utashatse ko umwirondoro we ushyirwa hanze, avuga ko bari kwakwa aya mafaranga ku ngufu, ndetse akabibonamo akarengane.
Yagize ati:"Njyewe nari nagiye kwa muganga, Mutwarasibo aba aramapamgaye ati mu nama yakozwe ku wa Mbere, baduciye amafaranga yo kwishyura inka yabuze ya Gira Inka, none ubu koko ese mugiye kwishyura inka muzi yarariwe na bande? Na nyirubwite ko ashobora kuyigurisha cyangwa akayirya."
Ibyo aba baturage bavuga ko bari kwakwa aya mafaranga ku ngufu, ushobora kubisesengura no mu mvugo z’ubuyobozi muri kano Karere, nubwo buhakana ko baka baturage bakwa aya mafaranga ku ngufu ariko bwemera ko abazayatanga ari ku bushake bwabo.
Ibi kandi bishimangirwa kandi na Byiringiro Evariste, akaba ari Umukuru w’Umudugudu wa Nyabikenye.
Yagize ati: "Biyemeza ko bateranya amafaranga, bakaba bayamuha, akagura indi nka kugira ngo igicaniro cye kitazima, nuko byagenze. Icyo gihe abaturage bamaze kwemeza ko bagiye gukusanya ayo mafaranga".
Yakomeje agira ati: "Bemeje ko amafaranga bayashyikiriza Mudugudu, nta gitugu kirimo, nibo babyemeje. Icyo Mudugudu ari gukora ni ugukusanya ayo mafaranga; umuntu rero uvuga ko yashyizweho igitugu rwose yanarenganurwa inzego zirahari.
Ibi kandi uyu Mukuru w’Umudugu avuga bishimangirwa na Gashanana Saiba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura.
Nawe yagize ati: "Umuturage wumva yarategetswe umubwire ntiyirirwe ayatanga, nta ngaruka zirimo, umubwire niba abangamiwe abyihorere ntakibazo".
Yunzemo ati: "Umubwire ngo niba Mudugudu yamushyizeho igitutu, Mudugudu nta kubita, ntabyemerewe, nta mapingu agira, ntafunga; umubwire ko ntacyo azamutwara, amwihorere".
Abaturage bataka iki kibazo bafite impungenge ko utazayatanga kuko atayafite cyangwa atabishaka ashobora kuzagira ubwo akenera serivisi runaka ku muyobozi uri kuyamwaka akaba yayimwima, amuziza ko hari ibyo bapfubiranyemo by’amafaranga yo kwishyura iyo nka.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura kandi buhamya ko kwibwa inka muri ako gace atari bishya, bisanzwe bibaho ko abaturage bibana amatungo.
Yanditswe na Eulade Mahirwe



















