Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Iyi tariki twari tuyinyotewe, twayitegereje iminsi yose none turayibonye-Me Antoinette

Monday 14 May 2018
    Yasomwe na

Umuhanzi Kizito Mihigo uregwa ibyaha birimo kugambanira igihugu yari yitabye urukiko rw’ikirenga ku bujurire bwe bw’igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe ariko urukiko rwemeje ko uru rubanza rugomba kuburanywa muri Kanama kubera impamvu z’abo bareganwa muri dosiye imwe.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 14 Gicurasi 2018, Kizito Mihigo yitabye urukiko rw’Ikirenga ngo aburanishwe ku bujurire bwe arajuririra igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe muri Gashyantare 2015..

Umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be bahamwe n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bugamije kugiririra nabi ubutegetsi buriho, kugambirira kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, gucura umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi ari nabyo bari kujuririra.

Mu itangira ry’urubanza, impaka zari nyinshi ku itoroka rya Cassien Ntamuhanga ndetse no kuba uburanira Dusingizumuremyi Jean Paul. Kizito Mihigo yasabaga ko dosiye ya Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi zatandukanwa ariko urukiko ruvuga ko ibyo bidashoboka kuko zifitanye isano ko n’ubwo ryaba ari rito bagomba kurigenderaho.

Jean Paul Dukuzumuremyi wagaragaye nta mwuganizi afite, yavuze ko yatunguwe no kubwirwa ko ajya kuburana kandi atarabwiwe ko ubujurire bwe bwemewe kuko byagoranye bitewe no guhora yimurwa aho afungiye , aho yajuriye afungiye I Kigali, nyuma akajyanwa I Rwamagana kuri ubu akaba afungiye I Rubavu.

Me Antoinette Mukamusoni wunganira Kizito Mihigo yavuze ko bagomba kuburana kuko ubujurire babutanze muri 2015 bityo ko bari banyotewe n’iyi tariki ko Jean Paul yabaye yarashatse umwunganira mu gihe cyose gishize.

Me Antoinette ati, “Iyi tariki twari tuyinyotewe, twayitegereje iminsi yose none turayibonye, twaje twiteguye kuburana, ibya ngombwa byo gutuma tuburana turabifite, Dukuzumuremyi Jean Paul aba yarashatse umwunganira”

Muri uru rubanza kandi urukiko rwemeje ko ubujurire ba Ntamuhanga Cassien watorotse ubutabera busibwa.

Urubanza rwari rwitabiriwe n’abantu benshi biteguye kumva umwanzuro urukiko rufata ku bujurire bwa kizito na bagenzi be, gusa urukiko rwemeje ko uru rubanza ruzaburanishwa kuwa 11 Kamena 2018.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru