Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

JACK MA WA ALI BABA GROUP YAHISEMO GUKORANA N’U RWANDA AHO GUKORANA NA KENYA

Wednesday 27 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Dr Mukhisa Kituyi, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) yahishuye ukuntu igihugu cya Kenya cyahombye amasezerano abyara inyungu cyagombaga kugirana n’umuherwe w’Umushinwa, Jack Ma, Chairman wa Ali Baba Group, wahisemo gukorana n’u Rwanda.

Ibi Dr Mukhisa Kituyi yabihushuye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jeff Koinange wa JKL, aho ashimangira ko Guverinoma ya Kenya yananiwe kumvisha Jack Ma ko bakorana igahomba amasezerano yari gufasha Kenya gucuruza byoroshye ikawa yayo mu mahanga.

Ni mu gihe ngo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame we yagaragaje ubushake bukomeye bwo gukurikirana aya masezerano yatumye igiciro cy’ikawa cyikuba kabiri ku bahinzi bo mu Rwanda.

Dr Kituyi yagize ati: “Muri Nyakanga, imyaka ibiri ishize, nazanye Jack Ma n’abanyamamiliyari 16 b’Abashinwa I Nairobi. Twari dufite isomo muri kaminuza ya Nairobi tunagirana inama n’abanyabusiness muri Kempiski. Twasuye Nailab n’Ingoro y’umukuru w’igihugu hanyuma mbajyana I Kigali.”

Bageze I Kigali, ngo babonanye na Perezida Kagame na cabinet ye, ariko bitandukanye na Kenya, u Rwanda rwo ngo rwakomeje gukurikirana inama

Perezida Kagame yakurikiranye inama, asaba ko habaho inama za nyazo ku cyakorwa maze mu mwaka ushize, Alibaba Group itangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform) ruzajya rufasha ibigo bito n’ibiciriritse by’imbere mu gihugu gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Dr Kituyi ati: “Igiciro cy’ikawa iva mu Rwanda cyikubye inshuro zirenze ebyiri mu byumweru bitatu bya mbere kandi kuva icyo gihe ubucuruzi bwazamutseho ibisaga 40%.”

Kuri we, ngo u Rwanda rwabonye amahirwe rurayafata maze ruyahuza n’ibyo rufite, mu gihe Guverinoma ya Kenya yo ngo itabikurikiranye.

Urwo rubuga rwatangirijwe mu Rwanda ku mugaragaro, kuwa 31 Ukwakira 2018, aho hanasinywe amasezerano atandukanye arimo kugeza ibicuruzwa by’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga birimo Ikawa, Icyayi ndetse n’ibikorerwa mu Rwanda bizwi nka “Made in Rwanda.”

Umuherwe Jack Ma akaba yemeje ko kuba u Rwanda ari igihugu gishaka impinduka z’iterambere byamworoheye kuruhitamo nk’igihugu cyakorana na sosiyete ya Alibaba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru