Mutungirehe Samuel
Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko abagore nk’abayobozi, ababyeyi bakaba n’abantu b’ingenzi mu bintu bitandukanye kandi basabwa guomeza gukora cyane no mu bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya coronavirusi mu kurushaho guhangana no kuzahura ubuzima.
Yabitangaje kuri uyu wa mbere mu gihe Isi yose iri kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya Gatanu yateguwe n’Umuryango Motsepe Foundation ukora mu birebana no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Uyu muryango washinzwe na Dr. Motsepe, wo mu gihugu cya Afurika yepfo, ni inama yo ku rwego rwo hejuru yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yagarutse ku gushimangira uruhare rw’Umugore mu gihangana na COVID-19.
Jeannette Kagame yabuze ko icyorezo cya covid-19 cyagize ingaruka ku bantu muri rusange, ku bukungu no mu zindi nzego ariko kigira ingaruka z’umwihariko ku bagore kandi muri bo harimo n’abari ku ruhembe rw’imbere mu guhangana nacyo.
Yakomeje avuga ko n’abagore b’abanyarwandakazi bagaragaje ubutwari mu bihe bitandukanye baciyemo kandi ko nu muri iki gihe cya Covid-19 bakomeje kubyitwaramo neza.
Jeannette Kagame yongeye kwibutsa ko mu Rwanda ihame ry’uburinganire abagore bagezeho batarikuye mu rugamba rwo kwirara mu mihanda ngo bigaragambye ahubwo byaturutse ku miyoborere myiza igihugu gifite.
Yagarutse ku ntambwe igihugu kigezeho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, bigaragarira mu myanya ifata ibyemezo abagore barimo ku mpuzandengo itandukanye mu nzego za Leta, aho mu nteko ishinga amategeko bageze kuri 61.3% mu gihe muri guverinoma bageze kuri 53.3%.
Mu bindi , Jeannette Kagame yashimiye umuryango Motsepe Foundation ku ruhare rwabo mu guhindura imibereho y’abaturage binyuze muri gahunda bise Ubuntu.

















