Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda gushakira amafaranga mu nzira y’ubusamo

Friday 9 June 2023
    Yasomwe na

Madamu Jeannette Kagame yaganirije urubyiruko
rusaga 1000 rwitabiriye Ihuriro ry’urubyiruko “Igihango cy’urungano “ mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Gisagara arugira inama yo kugera ku butunzi bakoreye.

Yabibukihe kwirinda inzira z’ubusamo mu gushaka gukira batavunitse, abasaba gukomera ku budaheranwa.y

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023, mu huriro ryahurijwe hamwe no Kwibuka ku nshuro ya 29 urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe ndetse no kwizihiza imyaka 10 ishize ihuriro “Igihango cy’urungano “rimaze rivutse.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko iri huriro ari umwanya wo kuzirikana urubyiruko rwishwe ruzira uko rwavutse.

Ati: ”Igihango cy’Urungano ni umwanya ukomeye wo kuzirikana urubyiruko, urungano rwanyu bari bafite inzozi nk’izo mufite uyu munsi, bari bafite imbaraga n’ishyaka byo gukorera Igihugu. “

Yababwiye ko iri huriro ari umwanya wo kuzirikana ubutwari bw’ababohoye igihugu no guharanira ko Jenoside itakongera ukundi

Ati” Ni umwanya wo gukomeza ko imvugo ‘Never Again’ iba impamo. Kwibuka abacu bizahoraho, Ababuze ababyeyi ,inshuti, abavandimwe, mwese nagira ngo mbabwire ngo mukomere kandi mukomeze mubeho kuko dufite amahirwe yo kuba mu gihugu kituzirikana."

Madamu Jeannette Kagame,yanenze urubyiruko rushaka gukira rutavunitse, arusaba gukoresha imbaraga mu gukorera igihugu.

Ati “Muhangane n’ibyo benshi mu rungano banyuramo byo gushaka kugera kuri byinshi batavunitse, haba mu mbaraga cyangwa mu bwenge, bakanyura mu nzira z’ubusamo ari zo mwita “Short cut”. Mukomere ku budaheranwa.”

Madamu Jeannette Kagame yabasabye kurizikana abitangiye igihugu kugira ngo gitere imbere.

Ati” Rubyiruko turi kumwe uyu munsi, dukwiye guhora iteka twibuka aho twavuye ndetse ntitwibagirwe ikiguzi cyatanzwe ngo tube tugeze uyu munsi. Ibyo nibyo bizadufasha ngo duhore tuzirikana intego nyazo ziri huriro.”

Bamwe mu rubyiruko uyu wari umwanya wo kuvuga ibyogeze kuboha imitima yabo bamwe bagasa n’abihezaga mu kubona ibyiza by’igihugu bitewe n’amateka bavukiyemo nyuma ya Jenoside, aho usanga bamwe barabiterwaga n’ipfunwe ry’amateka y’ababyeyi babo ariko baje kubona ko igihugu gifata abana b’u Rwanda kimwe bakageraho bagahinduka ubu bakaba imitima yabo yararuhutse.

Ibigabiro byatanzwe byagarukaga no ku buryo urubyiruko rudakwiye guheranwa n’amateka mabi yaranze u Rwanda arimo na Jenoside yakorewe abatutsi ariko kandi banibutswa ko bari ku ruhembe mu gugangana n’uwayagoreka wese cyangwa uwayapfobya, cyane cyane anyuze ku m UGA nkoranyambaga ahari umuyoboro worohereza abafite iyo ngengabitekerezo gushaka kuyibiba mu bakiri bato.

Babwiwe ko aho igihugu kizajya ari ho heza kuho cyahoze bityo bagomba gukora batikoresheje.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru