Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Joe Habineza yasezeweho bwa nyuma

Monday 30 August 2021
    Yasomwe na

Ambasaderi Habineza Joseph, wamenyekanye nka Joe, yasezeweho bwa nyuma, mu muhango wabereye iwe mu rugo urangwa n’ubuhamya butandukanye bw’abo mu muryango we n’inshuti ze, bose bagarutse ku bumuntu, urukundo no kwitangira bose byamuranze.

Abitabiriye uyu muhango bari bake cyane mu gihe abandi bawukurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umubyeyi wa Habineza Joseph yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Yobu, ubwo ibintu bye byose n’abana bari bamushizeho ariko agakomeza gushima Imana.

Ati “Ndashima Imana kuko yaramumpaye none iramwisubije. Icyanjye ni ugushima kuko na Yobu yavuze ngo navuye mu nda ya mama ntacyo nambaye, nzasubirayo ntacyo njyanye. Uwiteka ni we wampaye byose none ni we ubitwaye.”

Yakomeje agira ati "Ndashima Imana kuko nziko aho ari [Joe] ari heza. Icyo nzi ni uko Imana yamwakiriye kandi nkayishimira, ishimwe ku bwe kuko nyir’umuringa iyo aje utega ukuboko."

Umuhungu wa Joseph Habineza witwa Habineza Jean Michel yavuze ko umubyeyi wabo yari n’inshuti magara yabo ndetse yahoraga abatoza kubana neza n’abandi no kugira ikinyabupfura.

Yavuze ko icyamushimishije cyane, ari uko umubyeyi we atigeze areka kugira umutima mwiza yahoranye kuva cyera, kugeza atabarutse.

Yagize ati “Mu byumweru bibiri bishize nasuye ba nyogokuru, ikibazo bavuga kuri Papa ngo ni uko ari umuntu wibera mu kirere, wizera abantu bose, utekereza ko abantu bose ari beza. Numvise nifuje ko nanjye igihe nzaba ngeze mu myaka 50 kuzamura icyo abantu bazaba bamvugaho ari uko ndi umuntu mwiza cyane.”

Nyiraneza Hélène, mushiki wa Habineza Joe yavuze ko atari umuvandimwe we gusa ahubwo yari inshuti ye magara.

Ubutumwa bw’Umuryango Unity Club Intwararumuri, ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye, bwasomewe mu muhango wo gusezera kuri Amb Joe, bwihanganishaga abo mu muryango we, bugaruka ku buryo yari umunyamuryango mwiza, wayihagarariye neza.

Bugira buti “Bavandimwe, Uwiteka abahumurize kandi abakomeze muri ibi bihe bitoroshye, kuva mu 2004, yari umunyamuryango wa Unity Club w’intangarugero, yayihagarariye neza mu butumwa butandukanye bushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Habineza Joseph yavutse tariki 3 Ukwakira 1964, avukira ahitwaga Segiteri Kayenzi mu Karere ka Kamonyi. Yabyawe na Utumyebahutu Jean na Nyiranzabonitegeka Ziripa. Asize abana bane b’impanga yabyaye inshuro ebyiri. Yari yarashakanye na Justine Kampororo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru