Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Joseph Kabila yageze i Goma, agace kagenzurwa na AFC/M23

Monday 26 May 2025
    Yasomwe na

Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yageze mu mujyi wa Goma uri mu maboko y’umutwe wa AFC/M23.


Umuvugizi w’ingabo za AFC/M23, zizwi nka ARC, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje mu gitondo cyo ku wa 26 Gicurasi 2025 ko bishimiye cyane uruzinduko rwa Kabila, bamwita "umusirikare w’abaturage" kandi bakavuga ko ari intambwe ikomeye mu rugamba rw’impinduka. Yagize ati: “Twishimiye ko uwahoze ari Perezida, ubu akaba ari na Senateri w’icyubahiro, yasuye ibice byacu. Harakabaho impinduramatwara.”


Lawrence Kanyuka, umwe mu bayobozi ba AFC/M23 mu rwego rwa politiki, nawe yashimangiye ko Kabila yageze i Goma, amwifuriza urugendo rwiza mu gace avuga ko "kabohowe".


Joseph Kabila yategetse Kongo imyaka 19.

Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko Kabila yakoze amahitamo y’ingirakamaro ubwo yafata icyemezo cyo kugaruka mu gihugu nyuma yo kumara igihe ari mu buhungiro kuva mu mpera za 2023. Yavuze ko yakiriwe neza i Goma, agashimangira ko ako gace gatandukanye n’ahandi mu gihugu hatangwa ibyemezo bishingiye ku nyungu za bamwe, haba ifungwa rifite imvo za politiki, igihano cy’urupfu, ivangura n’urwango.

Nangaa yanahamagariye abandi bifuza gutaha kwifatanya na bo mu guharanira ko ubutegetsi bw’igitugu burangira, ndetse no kongera iterambere muri Congo.

Ku wa 23 Gicurasi, Kabila yari yamenyesheje abaturage ko ateganya kujya i Goma mu minsi ya vuba, anahakana amakuru yavugaga ko yahageze mbere ku wa 18 Mata 2025.
Ibi byavuzwe nyuma y’uko Leta ya RDC yari yatangiye kumukurikirana ku byaha byo kugambanira igihugu, gufatanya n’umutwe w’itwaje intwaro utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, ishingiye ku makuru yavugaga ko yahuye n’aba AFC/M23 muri Mata.

Mu ijambo rye, Kabila yagaragaje ko ari urujijo kubona Leta yemera kugirana ibiganiro na AFC/M23 i Doha muri Qatar guhera muri Werurwe 2025, ariko ikabuza abandi baturage kuvugana n’uyu mutwe.

Yagize ati: “Leta ya Kinshasa ntiyakwiriye kuvuga ko ari icyaha kuvugana n’abandi Banye-Congo, kandi nayo yaricaye na bo ku meza y’ibiganiro.”


Mbere yo kujya i Goma, Kabila yasabye Leta kudakomeza gutera ibibazo abaturage bari mu duce twigaruriwe na AFC/M23, asaba ko banki zari zarahagaritswe gukorera muri ibyo bice kuva muri Mutarama, zafungurwa.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru