Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umuhanzi Juno Kizigenza agiye gutaramira abatuye mu Mmujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni mu gitaramo cyo guhitamo umukobwa uzegukana ikamba ry’ubwiza rya “Miss Cleopatra 2022.”
Iki gitaramo biteganijwe ko kizaba ku wa 05 Ugushyingo 2022 muri Serena Hotel iri mu Mujyi wa Goma.
Abaturiye Imijyi ya Goma na Rubavu basabwe kwitabira ibi birori bigamije guhesha agaciro umukobwa.
Muri iki gitaramo Juno Kizigenza azahuriramo na Gaz Mawete uri mu bahanzi bakunzwe muri Congo.
Umwe mu bategura “Miss Cleopatra” igiye kuba ku nshuro ya gatanu yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko gutumira Juno Kizigenza byerekana umubano w’amahoro hagati y’abaturage ba Goma n’u Rwanda.
Ati “Turi abavandimwe kandi dusabwa kubana neza, Iki gitaramo twifuza ko cyazagaragaza aho tugeze kuko abaturage ku mpande zombi nta wuhejwe.”
Juno Kizigenza ugiye gutaramira bwa mbere mu Mujyi wa Goma ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 10 Ukwakira yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo muri uriya Mujyi.
Yagize ati “Goma, Nzahura nawwe ku ya 5 Ugushyingo 2022 muri Goma Serena Hotel, bizaba ari umuriro muri MISS CLEOPATRA.”
Global Meetings Company (Glomeec) itegura “Miss Cleopatra” ivuga ko muri ibyo birori umukobwa uhiga abandi mu Mujyi wa Goma azambikwa ikamba anahabwe akayabo k’amafaranga.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 15$, 20$ ahasanzwe naho muri VIP ni 50$ mu gihe VVIP ari amadorali 100 y’Amerika.