Monday . 30 June 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Madederi muri Papa SAva yasezeranye n’umukinnyi wa ruhago

Tuesday 25 March 2025
    Yasomwe na

Dusenge Clenia wamamaye muri Film z’uruhererekane za Papa Sava nka Madederi yasezeranye imbere y’amategeko na Rugamba Majabo Faustin uzwiho guconga ruhago mu Rwanda.

Uyu Rugamba Faustin bakunze gutazira akazina ka Côte Fort kubera guconga ruhago niwe urongoye Madederi.

Ni umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko kwaba bombi wabereye mu Karere ka Rwamagana.

Madederi n’umukunzi we Rugamba Faustin bamaze igihe bakundana, gusa urukundo rwabo rwasakaye cyane ubwo Rugamba yahaga Madederi impano y’imodoka mu mwaka 2023.

Madederi yongeye kurongorwa mugihe ubusanzwe ari n’umubyeyi w’umwana yabyaranye n’uwari umugabo witwaga Ngiruwonsanga Innocent aho bari barasezeranye imbere y’amategeko mu 2017 ariko bakaza gutandukana ku bwumvikane.

Uyu Rugamba Faustin yakiniye amakipe y’umupira w’amaguru atandukanye mu Rwanda, arimo Zebra FC, Interforce, Musanze FC ndetse n’amwe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukunzi mushya wa Madederi yakomereje ubuzima muri Amerika akaba ari naho akora ubushabitsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru