Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kabatwa: Ikibazo cy’amazi gikomeje gufata indi ntera, "iyo abayobozi baje araza"

Wednesday 2 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Kabatwa bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi kugeza ubwo batangiye gutabaza Umukuru w’Igihugu ngo hamenyekane igituma amazi abura akaboneka ari uko abayobozi bagiye kubasura.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge, aho yasanze barimo kurira ayo kwarika kubera ko nta mazi baheruka.

Uwitwa Habimana Jean Pierre yagize ati: "Birababaje rwose, tumaze igige kirekire nta mazi. cyokoze iyo abayobozi baje amazi araza. Icyo dusaba umubyeyi wacu nadufashe aduhe amazi. Mu mutugerezeho ubutumwa ko abaturage ba Kabatwa tubayeho nabi, turashonje kubera amazi."

Undi muturage witwa Mukeshimana yagize ati: "Murabona ko turigukora urugendo tukajya kuvoma ku Ikora, udafite igare cyangwa moto ntiwajyayo, dufite imigezi (ivomero) myinshi ariko nta gitonyanga wabonamo, uziko n’umuntu uri kujya kuvoma epfo iriya ijerekani arimo kuyigurisha amafaranga 500rwf, ikibazo cy’amazi kiraduhangayikishije pee, Umukuru w’Igihugu niwe wadukemurira iki kibazo."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jean Claude Habanabakize yavuze ko iki kibazo atari akizi gusa ngo agiye kugikurikirana.

Yagize ati: "Icyo ngicyo cyo kuba abaturage ba Babatwa badafite amazi ntabwo nari nkizi gusa ubu ngiye kubikurikirana, ntabwo twari tukizi turoherezayo abatekinisiye bacu bakurikirane turebe impamvu."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu karere ka Nyabihu bageze kuri 77% ariko agahamya ko bataragera ku ntego yo kugeza amazi meza ku baturage, gusa ngo baracyafite imishinga itandukanye yo gukwirakwiza amazi hirya no hino mu karere.

Mu mwaka ushyize umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yari yabwiye itangazamakuru ko hari umushinga wa Volcano Belt uzatangira mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2022 ndetse ngo uyu mushinga wari wabonewe amafaranga ukazakorwaho na WASAC ukazaba igisubizo mu kubonera amazi Umurenge wa Kabatwa ariko amaso yaheze mu kirere.

Kabatwa ni umwe mu Mirenge 12 igize Akarere ka Nyabihu, uri ku buso bwa Kilometero kare 24, ukaba uyu murenge wegeranye n’Ikirunga cya Kalisimbi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru