Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kaminuza y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo abakozi 7050

Friday 2 November 2018
    Yasomwe na

Abize amasomo ajyanye n’inderabarezi nibo benshi mu banyeshuri basaga 7000 bahawe impamyabumenyi zisoza ibyiciro bitandukanye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo, Kaminuza y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo abakozi 7050.

Ni birori byabereye kuri Stade ya Huye mu Karere ka Huye, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 55 Kaminuza ya mbere ibayeho mu Rwanda.

Mu banyeshuri barangije, abo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza ni 509, naho umwe ni we uhabwa impamyabumenyi ihanitse (PhD).

Mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza hasoje abanyeshuri 6540. Muri bo abagore ni 2594 mu gihe abagabo ari 4456.

Mu bahabwa impamyabumenyi, abiga ibijyanye n’uburezi nibo benshi kuko ari 1887 (26.7%), abize iby’ubukungu ni 1697 (24.1%), abize iby’ubuvuzi ni 1221 (17.3%), abize iby’ikoranabuhanga ni 1145 (16.2%), iby’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo ni 635 (9%) naho abize iby’ubugeni n’imibanire ni 465 (6.6 %)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga nirwo rwigaragazaga mu muhanda uva i Kigali ujya i Huye.

Ubusanzwe kuva i Kigali ugerayo byatwaraga amasaha agera kuri atatau ariko uyu munsi byashoboraga gutwara amasaha ane.

Abacuruzi nabo bagaragazaga ko bacuruje cyane. Umwe mu bakozi bo kwa Hajj i Nyanza yavuze ko babonye abakiliya badasanzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Yavuze ko inka babaze mu gitondo byageze saa tatu za mu gitondo yashize, mu gihe mu minsi isanzwe bashoboraga kuyicuruza umunsi wose.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri Kaminuza y’u Rwanda wayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

Yashimye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe ngo zikemure ibibazo bya Kaminuza rimaze gutanga umusaruro ushimishije. Atanga urugero ku buryo bushya bwo kunganira umutungo wa Kaminuza y’u Rwanda bwemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14/02/2018.

Yibukije ko umubare munini w’abanyeshuri ugiye kuza kwigira mu mujyi wa Huye ari amahirwe yo kurushaho guteza imbere uyu mujyi.

Yashishikarije abikorera kwitegura neza kwakira uyu mubare munini banoza serivisi bazaba bakeneye.

Yanashimiye abayobozi, abarimu n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda kubera uruhare rwabo rugaragara mu gufasha Kaminuza kugera ku nshingano zayo, yongera no kubizeza ko Guverinoma y’u Rwanda, mu bushobozi bwayo, izakomeza kubashyigikira.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru