Saturday . 4 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Karama: Umunsi w’abagore waranzwe no kuremera abatishoboye

Monday 23 April 2018
    Yasomwe na

Ku wa 8 Werurwe 2018, Umunsi w’abagore mu murenge wa Karama mu karere ka Nyagatare wizihirijwe Ku rwunge rw’amashuri rwa Bushara. Uwo munsi waranzwe no kuremera bamwe mu bagore batishoboye no gushima ibyagezweho.

Uhagarariye inama y’abagore mu murenge wa Karama, Mukandera Genevieve, yashimiye abagore ku bikorwa by’indashyikirwa bakoze birimo kugurirana matela, ibikoresho byo mu gikoni, intebe za pulasitiki, n’ibikoresho byo kubika amazi byose bifite agaciro ka miliyoni mirongo itatu n’imwe n’ibihumbi ijana na mirongo inani (3118000Frw).

Mu butumwa yatanze yasabye ko bakomeza kwigira bitabira kwibumbira mu mashyirahamwe no kuyoboka ibigo by’imari kugira ngo bibafashe kwikura mu bukene. Asoza asaba abagore gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabahaye ijambo.

Madame Manariyo Fatuma wari intumwa y’akarere muri ibyo birori yashimiye abagore bo mu murenge wa Karama intambwe bagezeho mu kwiteza imbere.

Ibirori byaranzwe cyane n’imbyino zinyuranye z’amatorero yari yaturutse mu tugari twose uko ari turindwi tw’umurenge wa Karama.

Ibirori kandi byasojwe no kuremera abagore batishoboye cumi na bane baturutse mu tugari twose aho bashyikirijwe amatungo magufi y’ihene n’ibitenge no gusura icyumba cy’umukobwa cy’Urwunge rw’amashuri rwa Bushara aho batambagijwe berekwa n’umuyobozi w’ikigo Kagame Emmanuel uburyo abakobwa bitabwaho iyo bari ku ishuri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru