Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB uyu munsi rwafunze Uzaramba Karasira Aimable rumukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.
RIB yatangaje ko Karasira amaze iminsi atanga ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.
Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa.
Karasira yabaye umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda akaba umuhanga mu by’ikoranabuhanga ari nabyo yigishaga ariko aherutse kwirukanwa kubera imyitwarire idahuza n’uko umukoresha yabyifuzaga.

















