Kuri uyu wa Gatatu CSP Kayumba na bagenzi be baregwa ibyaha byo guhohotera imfungwa mu igororero rya Rubavu, zimwe muri zo bikaziviramo imfu, bongeye kugera mu rukiko rukuru rwa Rubavu.
Kayumba niwe watangiye yiregura kubyaha ashinjwa, mu kwiregura uyu munsi Kayumba yavuze ko nkuko itegeko rya RCS ribiteganya, umurambo wa JMV umwe mu bo ashinjwa, wajyanye ku bitaro bya Gisenyi, hanyuma muganga akemeza ko yishwe n’umusonga, gusa yanavuze ko uwo JMV atamuzi, kandi atibuka ukuntu urupfu rwe rwagenze.
Mu mvugo yumvikano uburakari mu kwiregura Kayumba kandi yaneza ubushinjacyaha muri bino birego, bwashingiye ngo kubuhamya bwa Adrien wakatiwe burundu.
Undi witwa Uwihoreye Sylvester Elias Gasongo nawe wari ifungwa ariko akaba umwe mu bari bashinzwe umutekamo muri rino gororero, nawe ashinjwa gukubita no gukomeretsa, ibyo ahakana, akaba ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwaga ’Benghazi’.
Yavuze ko we yafashe nyakwigendera ari kugenda aterana icyuma, ariko we ko yamufashe mu rwego rwo kumubuza guterana icyuma.
Uyu kandi yashinje Uwayezu Augustin wari ushinzwe umutekano, gukubita uwitwaga Ndagijimana Peter, ndetse yashyizwe mu kirere, ndetse ngo ategekwa nuwari umuyobozi we witwa Byinshi Emmanuel, kumusiga ivu ndetse no kumwikoreza umucanga akawugendana.
Ngo bamwe mu bayobozi biri gororero rya Rubavu icyo gihe, baramukubise ngo barananirwa abo barimo uwitwa Marcel na Augustin.
Uyu kandi yavuze ko umuntu wazaga gufungirwa muri rino gororero iyo wazaga kuhafungirwa, ugaruwe birenze ishuro imwe bitaga ingaru, baramukubitaga.
Indi mfungwa nayo yavuze ko uwitwaga Makdad nawe yakubiswe nabarimo Marcel na Augustin aribo bamukubise, bamuhora ko yinjije sim card, mwi gororero, gusa ngo aza kumva ko Makdad yapfuye.
Yavuze ko yishinganishije kukuba amaze gutanga ubwo buhamya.
Indi fungwa nayo iregwa kugira uruhare mu rupfu rwuwitwaga Makdad, yahakanye uruhare rwe muri uru rupfu, gusa ashimangira ko yapfiriye muri gereza.
Uyu nawe yavuze ko yahawe itegeko ryo kwica imfungwa yitwa Benghazi arihawe nu witwa Byinshi uyu akaba nawe yari imfungwa ushinzwe umutekano, ndetse bamuhaye turunovisi ngo amwice arabyanga.
Ndetse ibi ngo yarabihaniwe ngo kuko atamwishe, yakomeje avuga ko nyuma uyu Benghazi yaje kwicwa nuwo yavuze ko yitaga Byinshi Emmanuel nawe wari imfungwa muri iri gororero, ashinzwe umutekamo.
Nyuma yaho havugiwe ibikorwa byo guhohotera zimwe mu mfungwa muri iri gororero ndetse zimwe muzi bikaziviramo imfu mwi gororero rya Rubavu, abayobozi bariyoboye babiri mu bihe bitandukanye aribo Kayumba Innocent na Gahungu Ephrem batawe muri yombi kubera ibi birego byakomeje kwiyongera.


















