Thursday . 16 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kazungu yageze mu Rukiko ati ’Ndabyemera’

Friday 9 February 2024
    Yasomwe na

Kazungu Denis, uri gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye bigera ku 10 yageze mu rukiko yemera ibyaha byose aregwa.

Uyu mugabo benshi batarasobanukirwa n’inkomoko ye n’uburyo yakozemo ibyaha yemera, yageze mu rukiko akimara gusomerwa ibyo aregwa n’ubushinjacyaha abyemera atazuyaje,
ati " Ati mubyo bandeze ntacyo nongeraho byose narabikoze."

Ni iburanisha mu mizi ryatangiriye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 09/02/2024 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwa Kazungu ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gusambanya ku gahato n’iyicarubuzo.

Kuri iyi nshuro, Kazungu yagaragaye mu rukiko yambaye impuzankano y’iroza, y’abagororwa bagifunze by’agateganyo

Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho ibyaha 10 yakoze mu bihe bitandukanye kuko amakuru yatangiye kumenyekana mu 2022.

Bwagaragaje ko abo yicaga, yabashukishaga amayeri ko agiye kubaha akazi. Abo yagezaga iwe, yabateraga ubwoba, akababwira ko agiye kubica, ko azica n’imiryango yabo nibatamuha ibyo abasabye.

Ni nabyo byatumaga bamwe bamuha amafaranga abandi bakamwandikira ko bamugurishije ibyo batunze mu nzu zabo n’ibibanza.

Bwagaraje ko ibyo bitagarukiye aho ahubwo yamaraga kubona ibyo ashaka ntibimubuze kubica.

Inzu Kazungu yabagamo akanayikoreramo ibyaha akurikiranweho

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru