Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kenya: Miguna Miguna wirukanywe mu gihugu yagarutse

Thursday 20 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umunyamategeko uzwi cyane muri Kenya, Bwana Miguna Miguna yagarutse mu gihugu cye.

Yururutse ku kibuga cy’indege kuri uyu wa kane mu gitondo nyuma y’imyaka ine ahunze ubutegetsi bwa Kenyatta.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege gikuru cya Nairobi avuye mu buhungiro muri Canada, Miguna Miguna yakiriwe n’abamushyigikiye benshi, inshuti ze, na benewabo.

Mu 2018, abategetsi muri Kenya bavuze ko Miguna Miguna - ufite ubwenegihugu bwa Kenya na Canada – atari umuturage wa Kenya.

Ariko we yavuze ko kwirukanwa mu gihugu cye byari impamvu za politike.

Miguna Miguna yakomeje kuvuga kenshi ku mbuga nkoranyambaga ko yagiye yangirwa kugaruka mu gihugu cye na leta ya Uhuru Kenyatta yavuyeho.

Mu gihe cya vuba Miguna yagiye agaragaza ko ashyigikiye William Ruto mbere y’amatora aheruka, byari nyuma y’uko ashwanye n’uwahoze ari inshuti ye Raila Odinga.

Ubwo yagarukaga mu gihugu cye yavuze ko Perezida Ruto yamutumiye kwitabira ibirori by’umunsi w’intwari za Kenya biba none kuwa kane mu murwa mukuru.

Ageze ku kibuga cy’indege Miguna Miguna yabwiye abantu benshi baje kumwakira ati: “Nishimiye kwakirwa neza mwanyeretse. Kandi nishimiye cyane kuba ngarutse mu rugo. Ndashimira abanyakenya bose bifatanyije nanjye. Ibyambayeho ntibikwiye kugira undi muntu bibaho. Uwavukiye muri Kenya ntakwiye gusohorwa mu gihugu cye akajugunywa ku butaka bw’ahandi.”

Televiziyo NTV ya Kenya yerekanye amashusho ya Miguna Miguna agera i Nairobi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru