Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Hon. Barikana ari gusabirwa imyaka ibiri

Thursday 23 May 2024
    Yasomwe na

Ubushinjacyaha bwasabiye Barikana Eugène wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, gufungwa imyaka ibiri nyuma yo gukekwaho gusanganwa intwaro iwe mu rugo.

Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa rwa Barikana rwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aho yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024.

Twabibutsa ko ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha ku gutunga intwaro, uyu mugabo yahise avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare ariko akibagirwa kuzisubiza igihugu.

Depite Barikana yabaye umudepite kuva mu 2013, mbere yaho akaba yari Umuyobozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe hagati ya 2010 na 2013.

Kuva mu 2003 kugera mu 2013, uyu mugabo yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu gihe yari Préfet wa Préfecture ya Kibungo hagati ya 1999 na 2001.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru