Urwego rw’ubugenzacyaha kubufatanye na police y’igihugu batangaje ko bataye muri yombi abasenga binyuranyije n’amategeko biyita abo mu itorero ‘Kiristo w’Abera’.
Ni abantu batanu beretswe itangazamakuru tariki ya 21 Mutarama 2025 aho bafashwe tariki ya 19 z’uku kwezi kwa Mutara, mu rugo rwumwe muri bo mu kagari ka Muyange mu Murenge wa Nyabitekeri ho mu Karere ka Nyamasheke.
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacya RIB, Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bafashwe ari 20 ariko bigaragara ko batanu muri bo aribo bagomba gukurikiranwaho icyaha.
Ati: “Hafashwe abantu 20 basengeraga muri urwo rugo rw’umuturage umwe, iperereza rigaragaraza ko abafite uruhare rutaziguye ari batanu, akaba aribo bari gukurikiranwa mu nzira z’ubutabera.”
Akomeza avuga ko aba bakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka, agasaba abantu kubahiriza amabwiriza yaho gusengera.
Ati: “Uburenganzira bwo gusenga ni uburenganzira bw’abanyarwanda ariko nanone ni uburenganzira bujyana ni inshingano zo kubahiriza amabwiriza yo gusenga, amabwiriza y’insengero.
Aba bafashwe rero bavuga ko bari mu idini ryitwa ngo ‘Kiristo w’Abera’, ni bantu usanga bavuye mu murongo w’amadini cyangwa amatorero azwi hano mu Rwanda, aba bantu basanzwe bari mu bantu batumva gahunda za leta cyane cyane gahunda zijyanye ni iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.”
Umuvugizi wa Police y’igihugu ACP Boniface Rutikanga yavuze ko batazihanganira abakora ibikorwa byo gusenga binyuranyije n’amategeko, aho abantu bakwiye kubahiriza amabwiriza abigenga arengera ituze rya rubanda.
Aba bantu bafashwe baramutse bahamijwe ibyaha n’urukiko, igihano bahabwa ni igifungo cy’iri hagati y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe nkuko biri mu Ingingo ya 230 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Aba uko ari batanu bakaba bafungiye kuri stasiyo ya RIB Shangi mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo yoherezwe mu bushinjacyaha.

























